Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngoma: Ingengo y’imari y’akarere igenewe ibikorwa bitandukanye by’iterambere yiyongereyeho 2,5%

$
0
0

Ngoma: Ingengo y’imari y’akarere igenewe  ibikorwa bitandukanye by’iterambere  yiyongereyeho  2,5%

Amafaranga hafi miliyoni 300 y’u Rwanda angana na 2,5%  niyo yiyongereye ku ngengo y’imari isaga miliyari 11 y’akarere ka Ngoma  y’uyu mwaka wa 2015-2016,ugereranije n’ay’umwaka ushize w’ingengo y’imari warangiranye n’uku kwa Gatandatu 2015.

Ingengo y’imari akarere ka Ngoma kazakoresha uyu mwaka ni miliyari 11 miliyoni 866,ibihumbi 685 n’amafaranga 758,ikaba yemejwe n’inama njyanama idasanzwe yateranye kuri uyu wa 30/06/2015.

Ibikorwa by’iterambere ry’abaturage biziharira 40% by’iyi ngengo y’imari yose.Muri ibi bikorwa bizakorwa uyu mwaka harimo kwegereza abaturage abazi meza(Sakara-Ruhinga miliyoni 144),abaturage 1,00 bazahabwa amashanayarazi,gukora imihanda mihahirano,n’ibindi.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma,Banamwana Bernard,nyuma yo kwemeza iyi ngengo y’imari no kuyikorera ubugorora-ngingo,yatangaje ko  bizeye ko ibikubiyemo bizagerwaho neza bitewe na gahunda nshya ya “Joint imihigo “leta yashyizeho.

Yagize ati”Aho bibereye byiza mu ishyirwa mubikorwa ry’iyi ngengo y’imari nuko gahunda ya “Joint imihigo” ije gufasha cyane,kuko niba ari umuhigo akarere gahuriyeho na minisiteri y’ibikorwa remezo,tukawuhuriraho na RTDA ni ukuvuga ngo turawuhiga nabo bawuhige,bityo bizorohe kuwushyira mu bikorwa.”

Banamwana akomeza avuga ko hamwe n’iyi gahunda nshya ya “Joint imihigo” akarere gahiga umuhigo minisiteri azabafasha kuwesa ari uko yemeye ko iwufitiye amafaranga bityo ngo bikazoroha kuba ingengo y’imari yakoreshwa neza ikagirira abaturage akamaro kuruta uko ubudi hari ubwo wasangaga hari imihigo iteshejwe kubera kwitana ba mwana.

Kukijyanye n’ishyirwa mubikorwa  ry’ingengo y’imari ishize y’umwaka wa 2014-2015,ubwo yamurikwaga byakuruye impaka ndende kuko wasangaga akarere kagaragaza ko igikorwa runaka amafaranga yakoreshejwe  100% nyamara mu mihigo uwo muhigo utareshejwe.

Aha akarere kakaba kasabwe kujya gakurikirana ishyirwa mubikorwa ry’imari baba batanze mu gikorwa ntibibe gusa kuvuga ngo batanze amafaranga ubwo ingengo y’imari yakoreshejwe.

Muri iyi nama hagaragajwe imbogamizi y’amafaranga yo kuzuza hotel ya Ngoma,aho ngo miliyoni 400 ziteganijwe zidahagije ngo irangire kandi haaba hataraboneka aho andi azava.

Muri iyi ngengo y’imari y’akarere ka Ngoma,ibikorwa by’iterambere byahariwe 40%,imishahara y’abakozi 40%,mu gihe azagenda mu mirimo itandukanye(Fonctionnent) angana na 19%.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles