Abanyamuryango ba Korari Ijuru iririmbira kuri paruwasi katedarari ya Butare, bibutse abari abanyamuryango bayo, barimo n’abayishinze, bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Iki gikorwa bakigize ku cyumweru tariki ya 29/6/2015.
Muri rusange hibutswe abantu 31, harimo Alphonse Rutsindura wagize uruhare runini cyane mu kuyishinga, hakabamo Dr. Kurawige, … Harimo n’umukobwa witwaga Agnès. Aba bose “bambukiye ku kiraro kidasanzwe bajya mu bundi buzima. Ntibanyuze ku kiraro gisanzwe” nk’uko byavuzwe n’umwe mu bafashe ijambo.
Umusaza JMV Mbonyizina, umwe mu bari muri iyi korari mu mizo yayo ya mbere, yavuze ko misa ya mbere bayiririmbye kuri pasika yo mu mwaka w’1988. Iya nyuma na yo bayiririmbye kuri pasika yo mu mwaka w’1994.
Iyo misa ya nyuma baririmbye, ngo yagaragayemo ikimenyetso kidasanzwe: hagati mu gitambo cya misa, ampurifikateri (amplificateur) bifashishaga yaraturitse nk’igisasu, ni uko abari baje mu misa barakangarana. Icyo gihe kwifashisha inanga ntibyari bigishobotse, ni uko bagerageza kwifashisha iy’urubaho yanyongwaga yabaga muri katederari ariko ntibyagenda uko babishakaga.
Umusaza Mbonyizina ati “cyari nk’ikimenyetso ko umurimo twari twaratangiye wari ushojwe.” Ubundi ngo iyo bamaraga kuririmba misa ya pasika bajyaga gusangira agacupa, ariko uwo munsi ntibyabaye. Buri wese yahise ataha, yacitse intege.
Jean Pierre Nsabimana ukuriye Ibuka mu Karere ka Huye, wari waje kwifatanya na Korari Ijuru muri iki gikorwa cyo kwibuka, yashimye ko nta wari muri iyo korari uvugwaho kuba yarashakishije bagenzi be ngo abe ari we ubiyicira nk’uko ngo byabaye muri korari ya ADEPR Rwimbogo, ahitwa i Nyumba muri Gishamvu.
Muri iyi Korari y’i Nyumba, babiri mu bari bayigize basabye abasirikare ko abandi bantu bazicwa, ariko umwe mu babayoboraga witwaga Minani na fiyanse we bakababarekera. Ngo barababahaye koko, ni uko babicisha amabuye mu gihe cy’iminsi itatu yose. Ngo baje guhwanywa n’umuntu umwe wabonye urubozo bishwe, kuko bari baranze gushiramo umwuka.
Yasabye Korari Ijuru kandi ko ubutaha bazajya batumira n’andi makorari menshi bagafatanya muri iki gikorwa (Korari Ijuru yari yatumiye abayobozi b’amakorari gusa). Icyo gihe na bo bakazaboneraho umwanya wo kubaha ubutumwa.