Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kaduha: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside 105

$
0
0

11

Mu murenge wa Kaduha, akarere ka Nyamagabe, hashyinguwe imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 igera ku 105, aho abarokokeye muri aka gace banagarutse ku mateka mabi yaranzwe na Kaduha mu gihe cya jenoside.

12

Kuri uyu wa 28 Kamena 2015, Akarere ka Nyamagabe, kifatanije n’umuryango w’abacitse ku icumu bakomoka mu murenge wa Kaduha, bashyinguye imibiri yababo igera ku 105, bataburuwe mu cyobo kiri impande ya Paruwasi ya Kaduha aho benshi muri aba bantu biciwe.

Mu gushyingura iyi mibiri abarokotse jenoside bo mu gace ka Kaduha, bagaruste ku mateka yakaranze mu gihe cya jenoside n’abagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe.

Uwitwa Laurent Gashugi w’imyaka 64, ni umwe mu barokotse jenoside bakomoka muri aka gace akaba yatangaje ko mu myaka y’1959 abatutsi baterwaga bagahungira kuri paruwasi ya Kaduha kuko babaga bahizeye amakiriro ariko mu gihe cya jenoside atari ko byagenze.

Yagize ati: “mbizi kuva muri 1959, 1963, nkubwire ko Gikongoro niyo perefegitura muri iyo myaka habaye ubwicanyi bukomeye,kubera ubuyobozi bubi, abahungiye kuri paruwasi twarahakiriye ariko muri 1994 abahahungiye biza hano baziko bazahakirira, barishwe bose.”

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga wari waje kwifatanya n’abanya Kaduha gushyingura mu cyubahiro, yihanganishije imiryango yashyinguye n’ifite abayo mu rwibutso rwa Kaduha kandi asaba abarokotse ko nubwo bikigoranye ariko bagomba guharanira kubaho neza.

Yagize ati: “kwigaruria ikizere, kugira ubushake bwo kubaho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, ntabwo byoroshye ariko tugomba kubikora tukiyubaka, abatoya bagakunda ishuri bakagira indoto,ikivi ababyeyi abavandimwe n’inshuti basize batushije ariwe ugomba kucyusa.”

Urwibutso rwa Kaduha rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 47, harimo n’iyashyinguwe uyu munsi 105, uru rwibutso rukaba ari n’ubwibutso rwa mbere mu gihugu rwubatswe n’abacitse ku icumu, rukaba rwatashywe mu mwaka wa 2003.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles