Kuri uyu wa 25 Kamena abaturage bo mu turere tugize intara y’iburasirazuba bazindukiye mu gikorwa cyo kwamagana Leta y’ubwongereza banayisaba kurekura byihutirwa Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake wafatiwe muri icyo gihugu.
Igikorwa cyo kwamagana Leta y’ubwongereza cyatangijwe n’urugendo ku maguru haririmbwa indirimbo zirimo ubutumwa kuri leta y’abongereza ko ikwiriye kugabanya agasuzuguro bityo ikarekura nta yandi mananiza umunyarwanda Karenzi Karake wafatiwe muri iki gihugu.
Mu karere ka Bugesera abaturage bahuriye mu murenge wa Nyamata bavuga ko mu gihe General Karenzi Karake yaba atarekuwe biteguye kujya kuri Ambasade y’ubwongereza ndetse byanashoboka bokehereza intumwa muri iki gihugu. Uretse ngo kuba hari abazungu basuzugura abanyafurika ngo u Rwanda rwo babazwa n’uko rutera imbere.
Mu karere ka Ngoma iki gikorwa cyatangiriye muri ronpoint kugera kuri stade Cyamakamba ahahuriye abaturage b’imirenge ya Kibungo, Kazo na Remera. Murigo Emmanuel umwe mu baturage we asanga iri fatwa rya General Karake ari ipfunwe n’ikimwaro kuri bamwe mu bazungu babazwa n’iterwambere ry’u Rwanda bityo bagasahakisha uburyo basenya ibyagezweho.
Mu karere ka Rwamagana abaturage basaga ibihumbi 10 bakoze urugendo rwahereye ku kibuga bita icya Polisi bazenguruka umujyi bongera ku kigarukaho. Furaha Yvonne yemeje ko ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake ari ugupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore abaturage bahereye muri santere berekeza ahitwa Fianance Rwagitima. Kuri bo ngo ntibiyumvisha ukuntu umuntu wahagaritse jenoside ariwe wafatwa ashinjwa kuyikora.
I Kirehe abaturage benshi biganjemo abamotari bakoze urugendo kuva muri santere ya Nyakarambi kugera ku kibuga. Mu magambo bahavugiye biyamye igihugu cy’ubwongereza n’ibindi bifatanije kurekura Karenzi Karake.
Ibikorwa byo kwamagana itabwa muri yombi rya Gen. Karenzi Karake byabereye no mu karere ka Kayonza aho abaturage basaga ibihumbi bitanu bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana iryo tabwa muri yombi, ndetse banamagana icyo bise agasuzuguro ibihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje gukorera u Rwanda n’ibihugu bya Africa muri rusange. Abakoze urwo rugendo i Kayonza bavuze ko bitumvikana uburyo Gen. Karake yahinduka umwicanyi kandi ari umwe mu ngabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bavuze ko nta bushobozi bafite ku buryo bahita bajya kumuvana mu Bwongereza, ariko ngo ntibazahagarika kwamagana ako gasuzuguro kugeza igihe bazamurekurira.
Kuba igihugu cy’ubwongereza kiri mu bitera u Rwanda inkunga nyinshi ngo ntibakwiye kubyitwaza ngo basuzugure abanyarwanda. Zawadi Innocent umuturage wo mu karere ka Nyagatare avuga ko u Rwanda ari igihugu kigenga gifite agaciro kidakwiye gusuzugurwa. Kuri we ngo inkunga abongereza batanganga bayihagarika ariko abanyarwanda bagahabwa amahoro n’umutekano.
Iki gikorwa cyo kwamagana Leta y’ubwongereza no kuyisaba kurekura General Karenzi Karake mu turere tugize intara y’iburasirazuba cyatangiye mu masaa tatu z’igitondo gisozwa saa yine n’igice. Kikaba cyaranzwe n’urugendo ku maguru, kikaba cyarimo abanyarwanda b’ingeri zitandukanye cyane urubyiruko, abakora imirimo itandukanye ndetse n’abakuze. Icyo bahurizagaho bose kikaba ari uko babajwe cyane n’ifatwa ry’umwe mu bahagaritse jenoside nyamara abajenosideri bidegembya. Ibi bakabifata nko gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.