Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Amajyepfo: Bibutse abatutsi 101 bari abakozi b’izahoze ari perefegitura bishwe muri Jenoside

$
0
0

Amajyepfo: Bibutse abatutsi 101 bari abakozi b’izahoze ari perefegitura bishwe muri Jenoside

Abakozi 101 b’iyahoze ari perefegitura ya Butare, Gikongoro na Gitarama bamenyekanye ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda bibutswe ku nshuro ya 21 n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Amajyepfo: Bibutse abatutsi 101 bari abakozi b’izahoze ari perefegitura bishwe muri Jenoside

Uyu muhango wo kubibuka waranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ndetse no ku rukuta rwanditseho amazina yabo ruri ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo I Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mu muhango nyir’izina wo kubibuka hatanzwe ikiganiro cyamagana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda hagaragazwa bumwe mu buryo babikoramo kugira ngo abantu babone aho bahera babamagana.

Amajyepfo: Bibutse abatutsi 101 bari abakozi b’izahoze ari perefegitura bishwe muri Jenoside

Dr Gasanabo Jean Damascène watanze icyo kiganiro yagaragaje ko mu gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 harimo kugabanya umubare wabo yahitanye ndetse no kuyihuza n’ihanurwa ry’uwari perezida w’u Rwanda muri icyo gihe.

Yagize ati: “ Iyo uvuze ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariyo yabaye intandaro ya Jenoside icyo gihe uba wamaze gupfobya ko jenoside yateguwe kuko na mbere yayo abatutsi bameneshwaga mu gihugu bazizwa ubwoko bwabo”.

Avuga ko hari ingero nyinshi ry’itotezwa abatutsi bagiye bakorerwa riganisha kuri jenoside nayo yaje gushyirwa mu bikorwa.

Ati: “ Inyito ya jenoside yabaye mu Rwanda ni Jenoside yakorewe abatutsi naho kuvangamo ibindi ubyita  gusubiranamo kw’amoko iryo ni ipfobya nta na rimwe rigomba kwihanganirwa yaba ku munyarwanda ndetse n’umunyamahanga”.

Ngo kuba hari amategeko ahana ipfobya rya jenoside yakorewe abayahudi ni ngombwa ko habaho n’amategeko ahana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Professor Mukashema Immaculée wavuze mu izina ry’imiryango yababuze ababo  mu yahoze ari perefegitura ya Butare, Gikongo na Gitarama bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yashimye umwanya ubuyobozi bw’Intara y’Aamajyepfo bubaha mu kubibuka.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Aphonse Munyantwari yagaragaje isano abanyarwanda bafitanye avuga ko bose bahuriye ku bunyarwanda maze asaba ko bushyirwa imbere kurusha ibindi byabatanya.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles