Muri gahunda yo kwizihiza imyaka 15 polisi imaze mu gufatanya n’abaturage kubungabunga umutekano, hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu baturage bifite agaciro gasaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Bimwe mu biyobyabwenge byangijwe harimo, ibiti 3 by’urumogi, ibiro 5 by’urumogi, utubure tw’urumogi 1223, litiro 1620 za Kanyanga n’insheke 16 zifashishwa mu kwenga kanyanga.
Abitabiriye iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobwange cyabaye tariki ya 16/06/2015, cyiganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri, bagaragazaga impungenge batewe n’ababikoresha, bahava bavugako bahavanye ingamba zo gufasha inzego z’umutekano bamaganira kure ababikoresha.
Nzirorera Elia umunyeshuri ku kigo cya Ecole Secondaile de Ruhango, yavuze ko yjyaga yumva ububi bw’ibiyobyabwenge ariko atarabubona, ariko kuva amaze kubibona akanasobanurirwa ububi bwabyo, ngo afatanyije n’abanyeshuri bagenzi be, nawe ngo hari icyo agiye gukora kugirango buri munyarwanda abaho neza.
Umwari Laurence, wiga kuri Aparudi, yavuze ko igihe bamenaga Kanyanga yumvise umwuka wazo akibaza ubuzima bw’abazinywa, agasaba urubyiruko ko rukwiye kwitandukanya n’ibobyabwenge.
Umuyobozi wa polise mu karere ka Ruhango, Supert Richard Rubagumya, yavuze ko imbaraga zakoreshejwe mu kurwanya ibiyobyabwenge ari inyinshi, ariko akavuga ko urugamba rwo kubihashya rugihari.
Akavuga ko bafite ingamba nyinshi zo guhangana nabyo, iya mbere ikaba ari ugukorana cyane n’abaturage babaha amakuru y’aho bikorerwa ndetse no gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego zibanze.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, akaba yasabye kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge bigacika bishoboka, asaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya, buri munyarwanda wese akarangazwa no gutera imbere.