Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe Police“Police week”ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba,cyanahuriranye n’imyaka 15 Police y’u Rwanda imaze ibayeho, Minisitiri w’umuco na Sport Uwacu Julienne yavuze ko ibikorwa Police y’u Rwanda yakoze ari byinshi ku buryo wagirango ntimaze imyaka 15 gusa ibayeho.
Iki gikorwa kikaba cyatangirijwe mu karere ka Rubavu,ahitwa kuri Tam Tam ku kibuga cya Ningo.
Ahereye ku nkunga ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda Police yeteye amakoperative 2 akorera mu kiyaga cya Kivu, harimo Koperative ikora uburobyi ndetse n’icunga umutekano mu gihe cya ninjoro, Minisitiri Uwacu yavuze ko Polise y’u Rwanda hari ibikorwa byinshi yakoze mu myaka 15,ifatanije n’abanyarwanda bose.
Mubyo yagarutseho harimo nko gusabana kandi igakorana n’abaturage,mu gihe hari ibihugu bimwe umuturage ashobora kubona umupolisi agakizwa n’amaguru. Ati“ariko mu Rwanda iyo umuturage wese abonye umupolisi cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rushinzwe umutekano ariruhutsa akumva ubuzima bwe bukize,iyo ni intambwe ikomeye”.
Ikindi Minisitiri ashimira Police y’u Rwanda n’uruhare yagize ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu kugarura amahoro mu gace k’uburengerazuba bw’u Rwanda kakundaga kurangwamo umutekano muke Jenoside ikirangira,aho wakundaga guhungabanywa n’abacengezi.
Akomeza avuga ko Police y’u Rwanda igira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage nko gufasha amakoperative,kugira uruhare muri gahunda ya Girinka n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Yongeyeho ko haramutse hariho inzara cyangwa ubukene nta mutekano waba uhari ari nayo mpamvu ashimira Police y’u Rwanda ku bikorwa bifasha mu iterambere ry’abaturage idahwema gukora umunsi ku munsi ndetse no mu cyumweru cyahariwe Police “Police week”.
Uhagarariye Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana,yavuze ko Police y’u Rwanda ishimira abaturage ku bufatanye bafitanye mu kubafasha gucunga umutekano,gukumira ibyaha,kuburizamo imigambi mibi ndetse no kugenza ibyaha.
Yongeraho ko kubera ubufatanye Police ifitanye n’abaturage,bituma u Rwanda rumenyekana ku isi hose ko rufite umutekano. Yakomeje ashimira inzego zose zifasha mu gucunga umutekano,anasaba ubufatanye n’abaturage mu gukumira icyaha kitaraba,gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.