Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Umutekano usigaye ureberwa mu mibereho myiza y’abaturage- Spt Mpumuro

$
0
0

Umutekano usigaye ureberwa mu mibereho myiza y’abaturage- Spt Mpumuro

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke yabwiye abaturage ko umutekano wabo usigaye ushingiye ku mibereho myiza y abo n’iterambere ryabo, bikaba ariyo mpamvu igipolisi cy’u Rwanda gifatanya n’abaturage mu iterambere yabo kandi kinabafasha gucunga umutekano.

Ibi yabivuze ubwo hasozwaga igikorwa cyo kubakira abaturage bo mu mudugudu wa kamuhoza mu kagari ka Mariba mu murenge wa Nyabitekeri, mu bufatanye bwa polisi n’abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena 2015.

SPT Mpumuro Albert yabwiye abaturage ko umuturage ubayeho neza agira n’umutekano, bityo akaba ari imwe mu mpamvu polisi igira uruhare mu kubasha kwiteza imbere ariko kandi abibutsa ko bakwiye gufata iya mbere bakagira uruhare rwa mbere mu kwigira.

Yagize ati “ntabwo dukwiye kuba tugenderera abaturage kuko hari ibyaha bihari ahubwo dusigaye tuza no kubafasha kwiteza imbere nk’uko twaje kubakira aba ngaba, umuturage uteye imbere ntiyishora mu byaha, ndabasabye ngo mushyireho akanyu mujye muterwa inkunga ku byo mutishoboreye ariko ibyo mushoboye namwe mubyikorere”.

Abaturage bubakiwe bishimiye cyane kuba bavuye ahantu hafi babaga bakaba bagiye gutura neza, bavuga ko iki ari igikorwa cyerekana ubufatanye n’ubumwe abaturage bafitanye n’abashinzwe umutekano wabo.

Segatare Dominique yagize ati “ndanezerewe nabaga ahantu habi n’umuryango wanjye ariko tubonye aho kuba, ubufatanye na polisi yacu bunkuye mu bwigunge n’umuryango wanjye”.

Adolphe Kanamugire ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke wari intumwa y’akarere yasabye abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe yo kunganirwa na polisi, abasaba kurushaho gukora biteza imbere kandi basigasira umutekano.

Muri iki cyumweru cyahariwe polisi, “Police week”, abapolisi n’abaturage bafatanyije kubakira abaturage babaga mu manegeka, ababaga muri nyakatsi n’abandi babaga ahantu habi bagera kuri 9, batanu kabaka bahomewe inzu kuri uyu munsi abasigaye bakazahomerwa muri iki cyumweru cyizarangira tariki ya 16 Kamena 2015.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles