Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bitarenze Nyakanga uyu mwaka, mu mirenge yose hazaba hari Sitasiyo ya Polisi: IGP Emmanuel Gasana

$
0
0

Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’abaturage mu gucunga umutekano umunsi ku munsi no gukumira ibyaha,ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda buvuga ko mu mirenge yose igize u Rwanda hagiye gushyirwamo Station ya Police mu gihe cya vuba.

Ibi bikaba byaratangajwe n’umuyobozi wa Police y’u Rwanda Inspector General of Police Emmanuel Gasana, imbere ya bamwe mu baturage bagize Intara y’Iburengerazuba. Ni mu gihe hatangizwaga icyumweru cyahariwe Polise mu Rwanda “Police week” kuri uyu wa 10 Kamena mu karere ka Rubavu.

IGP Emmanuel Gasana, avuga ko bitarenze 1 Nyakanga uyu mwaka mu mirenge yose hazaba hari abapolisi bahakorera

IGP Emmanuel Gasana, avuga ko bitarenze 1 Nyakanga uyu mwaka mu mirenge yose hazaba hari abapolisi bahakorera

IGP Emmanuel Gasana avuga ko mu myaka 15 ishize,Polisi y’u Rwanda yiyongereye mu gihugu hose. Yagize ati “nk’uko n’ubundi twari twabyiyemeje,ku italiki ya 1 y’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka,mu mirenge yose yo mu Rwanda 416 tuzaba dufitemo abapolisi bafite Station ku mirenge yose yo mu Rwanda”.

Yongeraho ko iyo ari intambwe ikomeye cyane kugirango buri murenge ugira abapolisi bashobora gutabara abari mu kaga,kurwanya ibyaha, butuma abanyarwanda bose baba bameze neza mu midugudu no mu tugari nta nkomyi kandi bafatanije na Police.

Bamwe mu baturage bakaba basanga kuba Police izaba iri mu mirenge yose bitarenze Nyakanga,ari ikintu cy’ingirakamaro mu buzima rusange bw’abaturage kizarushaho kuzamura umutekano n’uburyo bw’imikoranire.

Mukamazera Florida umwe mu baturage wo mu karere ka Rubavu agira ati“turabyishimiye kuko iyo Police ituri hafi,iyo hari ikibazo kivutse ubutabazi buboneka ku buryo bwihuse”.

Mukamazera Florida wo mu karere ka Rubavu,asanga Polisi nigera mu mirenge yose hazajya haboneka ubutabazi vuba

Mukamazera Florida wo mu karere ka Rubavu,asanga Polisi nigera mu mirenge yose hazajya haboneka ubutabazi vuba

Polise y’u Rwanda ikaba izakora iki gikorwa cyo gushyira abapolisi mu mirenge yose bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka,mu gihe kuwa 16 Kamena 2015 hahizihizwa imyaka 15 Polisi y’u Rwanda imaze ibayeho.

Abaturage banejejwe n’uko Polisi izarushaho kubegera

Abaturage banejejwe n’uko Polisi izarushaho kubegera


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles