Urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano DASSO mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/06/2015 rwibukijwe amwe mu mabwiriza agenga imyitwarire yabo mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi bakora.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwashimiye abagize uru rwego uburyo mu gihe bamaze bakora akazi ko gucunga umutekano bitwaye neza, hakaba ngo nta makosa bagiye bagwamo ajyanye n’imyitwarire mibi.
Nyuma yo kugezwaho ayo mabwiriza, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye aba ba DASSO ko intwaro bakwiye kwitwaza ari ubunyangamugayo, kuko ngo aribwo pfundo ryo kwirinda kujya mu bintu bidakwiye.
Umuyobozi w’akarere kandi yabibukije ko nibitwaza ubu bunyangamugayo bizatuma bagaragaza itandukaniro hagati yabo n’urwego basimbuye rwa Local Defence rwavugwagaho imyitwarire mibi.
Ati:”Ubunyangamugayo ni ikintu gikomeye cyane kuko burinda ko umuntu yajya mu bintu bidakwiye. Kandi dufite n’urwego basimbuye abaturage bari bamaze gutakariza ikizere. Iyo habuze ubunyangamugayo rero nibwo wumva ngo abantu bagiye muri za ruswa n’ibindi, akazi kakaba karapfuye kandi ubundi bagomba kurarama bagakiranura abafite ibibazo”.
Abagize urwego rwa DASSO nabo biyemeje gukurikiza amabwiriza bagejejweho kandi biyemeza kwitwararika mu kazi kabo bakora ko gucunga umutekano.
Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Nyaruguru Gasana Isaie yasabye abagize DASSO gukurikiza aya mabwiriza kandi bakongera ikinyabupura mu kazi kabo.
Ati:” Icyo tubasaba cya mbere ni ugukurikiza aya mabwiriza uko ameze kandi bakongera ikinyabupfura (discipline) mu kazi kabo kuko aribyo bizabagirira akamaro kandi bikabafasha kukanoza”.
Aya mabwiriza urwego rwa DASSO rwagejejweho ni ayatanzwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ifite mu nshingano uru rwego, ubusanzwe rukaba rwakoraga akazi nta mabwiriza abagenga bafite.