Abaturage barishimira ko basigaye bagira uruhare mu mihigo, bareba aho iterambere ry’igihugu cyo rigeze, nk’iyo bamurikiwe imihigo y’uduce batuyemo bakibonera ibyo bahize ko byagezweho.
Kuri uyu wa 3 Kamena 2015, ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’akarere, muri gahunda yo gushishikariza abaturage, kugira uruhare mu bibakorerwa, bamurikiye abaturage imihigo umurenge wesheje n’itarabashije kweswa.
Abaturage bakaba badutangarije ko bishimiye imihigo yeshejwe kandi n’iyo bagizemo uruhare bibereka ko bo ubwabo bamaze gusobanukirwa.
Dominiko nkurikiye inka arishimira umuhigo w’amatara ku mihanda n’amaziko ya rondereza byeshejwe ijana ku ijana ko byabafashije.
Yagize ati: “imihanda yagiye iharurwa no gucana amatara ku mihanda biradushimisha ndetse no kubaka za rondereza mu ngo zose birengera ibidukikije, ubwo rero uwo muhigo twarawishimiye cyane, rero iyo umuturage yagize uruhare mu bimukorerwa bituma arinda ibyo bikorwa”
Belancile Nyirantwali arishimira igikorwa cyo kubereka imihigo nk’abagore kuko mbere wasanga ari ibyabagabo gusa ntibamenye iyo biva niyo bijya ariko ko nabo bahawe akanya.
Yagize ati: “nk’umudamu ukabona nawe ufite uruhare mu bigukorerwa, birumvikana mbere byajyaga bikorwa n’abagabo ntumenye aho byakorewe biba binejeje iyo dutashye natwe twumva dufite uruhare, tugatanga n’ibitekerezo byacu.”
Nubwo imihigo myinshi yarushijeho kweswa muri uyu mwaka wa 2014-2015 ikibazo usanga kigaruka henshi muri aka karere ndetse no mu gihugu muri rusange usanga gahunda yo kugaburira abana kwishuri iri inyuma.
Gitifu w’umurenge wa Gasaka John bayiringire asanga umuhigo wo kugaburira abana bose ku ishuri ugoranye kuko usaba uruhare rw’ababyeyi ariko ko ubuyobozi bufite gahunda zo kuzamura ibipimo.
Yagize ati: “usanga ari ikibazo cy’ubukene bukabije, cyangwa se imibare ikagenda ihinduka, uku kwezi bayatanga ubutaha ntibatange, ugasanga hari n’ababyeyi banga gutanga amafaranga kuko baturiye amashuri, rero ni ugukomeza kwigisha ababyeyi akamaro kurira ku ishuri.”
Ababyi batabonye amafaranga, bakaba basabwa gutanga amaboko yabo bakora imirimo itandukanye, batanga ibiribwa bibikika cyangwa inkwi.