Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Abagize DASSO basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

$
0
0

1a

Abagize Urwego rushinzwe gufasha ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Rwamagana barasabwa kurangwa n’imyitwarire myiza hirya ni hino aho bakorera mu baturage kugira ngo batandukane n’abahoze bitwa “Local Defense Forces” banengwaga imyitwarire mibi.

1b

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Rwamagana, Baguma Willy, ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29/04/2015, yaganirizaga aba-DASSO bo muri aka karere bahuriye mu mahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu kazi kabo.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagize urwego rwa DASSO bakorera hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Rwamagana, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ko gucunga umutekano w’abaturage babana na bo umunsi ku munsi.

1c

DASSO Baguma Willy, yavuze ko ikinyabupfura ari yo ntwaro ikomeye mu kugera ku mutekano, bityo abagize uru rwego bakaba bagomba kwitwara neza mu baturage kugira ngo babibonemo banafatanye kubungabunga umutekano.

Ikindi ngo ni uko aba DASSO bagomba kugaragaza itandukaniro n’abahoze bitwa Local Defense Forces, kuko benshi muri bo bakunze gutungwa agatoki n’abaturage ko barangwaga n’ibikorwa by’urugomo, ubwambuzi no guhohotera abaturage.

Aba DASSO bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bifuza kunoza ubunyamwuga bitwara uko bikwiye kugira ngo babashe gufasha abaturage gucunga umutekano neza.

DASSO Muberuka Egide yavuze ko baharanira imyitwarire myiza yo kwihesha agaciro ku buryo ngo bagomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu, bakubahiriza amategeko babishingiye ku bumenyi bahabwa kugira ngo bitware neza mu baturage.

DASSO Uwimana Josiane na we avuga ko kugendera ku bunyamwuga kw’aba DASSO ari byo byabashoboza kwirinda ingeso mbi zirimo ruswa kandi ngo birashoboka mu gihe bakoreye hamwe, ndetse hagira utana, agahanwa.

Muri aya mahugurwa, aba DASSO bo mu karere ka Rwamagana, bahabwaga ubumenyi bw’ibanze ku rwego rwa DASSO n’ububasha bwarwo, gusobanukirwa abafite ububasha bwo gufata no gufunga abakekwaho ibyaha, kwakira ababagana no kubaha serivise nziza, ubumenyi bw’ibanze mu gushaka amakuru, ubumenyi bw’ibanze ku mategeko ndetse n’imikoranire ya DASSO n’izindi nzego.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles