Abashinzwe irangamimerere mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke barasabwa gutanga serivise inoze ku baturage babagana kandi bakirinda guca abaturage amafaranga ya serivise bataje kubasaba.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Ukwakira, mu mahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abashinzwe irangamimerere mu mirenge igize aka karere. Ikigamijwe ngo kikaba ari gutanga serivise zinoze.
Muri aya mahugurwa, abakozi bashinzwe irangamimerere mu mirenge basabwe kwirinda gusiragiza abaturage mu nzira, bakajya babaha serivise uko bikwiye nta kubatinza. Ikindi basabwe by’umwihariko ni ukwirinda guca abaturage amafaranga ya serivise batatse. Aha Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke, Adolphe Kanamugire, yatanze urugero rw’aho umuntu ajya kwandikisha umwana wavutse ugasanga ushinzwe irangamimerere mu murenge amusabye kubanza gutanga imisanzu ya mutuelle de santé, uw’uburezi, n’ibindi bitandukanye.
Ibi ngo bishobora kuba imbogamizi, umuturage akaba yasubira iwe atabonye serivise yifuza, bityo bikagira ingaruka ku mwana wavutse uba avukijwe ubwo burenganzira bwo kwandikwa kandi mu by’ukuri iyo serivise itagurishwa.
Abashinzwe irangamimerere bakaba basobanuriwe ko izo gahunda zitandukanye ari ingirakamaro ariko ko igikwiriye ari ugusobanura no gushishikariza abaturage akamaro kazo aho kubategera kuri serivise baba baje kubasaba kandi bafitiye uburenganzira.
Mukamugema Odette ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kagano yadutangarije ko ayo mahugurwa yabafashije kumenya ibiranga serivisi nziza kandi bazaharanira kuzigeza ku baturage ku buryo nibiba ngombwa ko haboneka ibyatuma uwo muturage atabona iyo serivise bazajya babanza bakamusobanurira ku buryo na we ashobora kumenya impamvu yabyo ku buryo yanabikosora kugira ngo bigende neza.
Ku kibazo cy’abaturage bakunze gusabwa gutanga amafaranga ya serivise badasaba, iyo bashaka ibyangombwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, Mukamugema yadutangarije ko icyo bagiye gukora ari ubukangurambaga kuri abo baturage kugira ngo babashe kumenya impamvu baba basabwa gutanga iyo misanzu itandukanye ariko na none badategewe ku byangombwa baba bashaka kandi babifitiye uburenganzira.