Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batuye mu kagali ka Bugina mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro batangaza ko kuba barahungiye ku gasozi gafite amabuye menshi byatumye bayifashisha birwanaho bituma bamara iminsi isaga 7 nta muntu urapfa.
Ubwo Jenoside yatangiraga gushyirwa mu bikorwa n’interahamwe tariki ya 07 Mata 1994, abatutsi bari batuye muri ako kagali ndetse n’abaturutse hirya no hino bahungiye ku gasozi ka Gitwa ahari inzu y’umuryango remezo abanyakaturika basengeragamo ,nyuma nibwo babagabagaho igitero nabo bakiyambaza amabuye abagabye ho igitero bagasubirayo.
Uwimbabazi Theogene yari afite imyaka 13 ariko yatubwiye ko iyo hataba amabuye bari kwicwa mu munsi umwe aho yagize ati” n’ubwo nari umwana najye nzi uburyo bari bahungiye ku gasozi ka Gitwa twirwanyeho aho twateraga amabuye ibitero by’interahamwe turinda tumara icyumweru”
Kanimba Fulgence w’imyaka 55 nawe yemeza ko n’ubwo nyuma hari abapfuye kuba barabashije kuhahungira bakahasanga amabuye menshi byabafashije gusunika iminsi aho ibitero ngo byazaga bakirwanaho bakoresheje ayo mabuye ndetse n’intrwaro gakkondo.
Ati” amabuye n’intwaro gakondo yadufashije gusunika iminsi n’ubwo nyuma haje gupfa besnhi kubera ko haje abafite imbunda kandi mbere barakoreshaga imihoro n’impiri tukabatera amabuye ndetse tukabajugunyira n’amacumu bagatinya ”
Aba kimwe n’abandi barokotse ngo ku itariki ya 13 Mata 2015 bateye igisasu cya Gerenade babona ko byakomeye bahita bambuka ku kirwa cy’ijwi berekeza muri Kongo naho abahagumye bapfuye ku itariki ya 14/04/2015.
Aba batangaza ko icyababaje ari uko uwari Padiri mukuru wa Congo –Nil umufaransa Gabriel Menderot yasabye ko bahirika iyo nzu y’umuryango Remezo kugira ngo utarahwana nawe apfe burundu.
Agasozi kitwa Gitwa kahinduwe Nyamagumba kubera ko burugumesitiri Ignace Bagirishema uwayoboraga icyahoze ari komini Kayove yabwiraga interahamwe ngo bajye guhiga abagiye ku gasozi ka Nyamagumba ashaka kukagereranya n’aka Ruhengeri ahiciwe abatutsi benshi mu mwaka wa 1959 kaguye ho abasaga ibihumbi 10.