Kuri uyu wa 13 Mata, 2015 mu gusoza icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu murenge wa Nyagatare, akagali ka Nyagatare, hakozwe urugendo rwo kwibuka rwerekeje ku mugezi w’umuvumba hashyirwa indabo mu mazi mu rwego rwo kwibuka abatutsi batawe muri uyu mugezi.
Umugezi w’umuvumba kimwe n’indi mu gihugu nawo watawemo abatutsi mu gihe cya jenoside. Nk’uko byemejwe n’umwe mu barokokeye hafi n’uyu mugezi ngo abatutsi bawutawemo mu mwaka wa 1990 mu kwezi kwa cumin a kumwe bitwa ibyitso by’inkotanyi. Abari ku isonga mu bwicanyi bw’I Nyagatare ni n’uwitwaga Kizito, burugumesitiri w’icyahoze ari komini Muvumba Onesphore Rwabukombe ndetse n’abasirikare ba Ex-FAR.
Bagwaneza Olive wo mu mudugudu wa Barija B, akagali ka Barija nyuma yo gusurwa muri iki cyumweru bakabona imibereho ye umwe mu baturage Gatabazi David yamuhaye inka. Nyuma yo kuyishyikirizwa yashimye uwayimuhaye, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’umukuru w’igihugu. Ngo gusurwa iwe mu rugo byaramwubatse cyane.
Kamanzi Alcade umuyobozi w’inama njyana y’akarere ka Nyagatare yavuze ko n’ubwo icyumweru cy’icyunamo gisojwe ariko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bitarangiye kuko bikorwa mu minsi 100. Akaba yasabye abaturage gukomeza gukora ibikorwa bigamije gufasha abarokotse jenoside batishoboye ahanini baba hafi kuko bibagarurira ikizere cy’ubuzima no kubarindira umutekano.
Mu karere ka Nyagatare by’umwihariko hishimiwe ko ibikorwa byo guhakana no gupfobya jenoside byagabanutse ugereranije n’imyaka yashize. Inkunga yo gufasha abarokotse batishoboye nayo ngo iragenda yiyongera buri mwaka kuko ubushize hari hakusanijwe miliyoni 22 mu karere kose, ubu mu minsi 6 gusa hamaze gukusanywa miliyoni zisaga 24.