Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo hibukwa abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, guverineri w’intara y’Iburengerazuba yibukije abatuye akarere ka Ngororero byumwihariko abatuye i Gatumba ahahoze ari muri komini Kibirira ko amateka yabo ku birebana na jenoside asharira cyane kurusha ahandi. Guverineri Mukandasira akaba yabasabye gushyira imbaraga mu kubaka amateka meza nabwo kurusha ahandi.
Bimwe mubyo uyu muyobozi yahereyeho ahamya ko amateka yo muri aka karere asharira cyane kurusha ahandi ni uko ahabereyeuwo muhango ku rwibutso rwa Kibirira hiciwe abantu ibihumbi 24 mu munsi umwe gusa, nyamara hakarokoka 3 gusa. Ikindi ni amateka yandi mabi yaharanze nko kuba ariho jenoside yageragerejwe, ndetse no kwica abantu benshi mu gihe gito.
Abiciwe i Kibirira bishwe kuwa 13 Mata 1994, bari barahungiye mu nyubako zitandukanye z’abihaye Imana harimo na Kiliziya. Umwe mu bana batatu baharokokeye witwa Umunyana Laissa wari ufite imyaka 10, akaba yavuze ko abicanyi bakoresheje uburyo nta muntu numwe ubacika, ku buryo n’abo bana barokotse kuko ababicaga bibeshye ko nabo bapfuye.
Kabanda Aimable, umwe mu barokotse ariko watinye guhungira kuri paruwasi mu 1994 kuko yari yarahahungiye kenshi kuva mu 1990, avuga ko kugira ngo abatutsi baho bicwe abicanyi bagombye kwiyambaza interahamwe zo mu yandi makomini nka satinsyi, Kivumu na Gaseke.
Mbere yo kunamira no gushyira indabyo ku mva hakozwe urugendo rwo kwibuka ndetse hanibukwa abatutsi 400 bishwe bajugunywe muri Nyabarongo kuva mu 1973, ubu bakaba barubakiwe urwibutso kuri uwo mugezi ndetse hanandikwaho amazina yabo.