Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe: Dusezerere umuntu w’igisazira twimike umuntu mushya-Padiri Bukakaza

$
0
0

Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 mu murenge wa Kirehe kuri uyu wa 13 Mata 2015 Bukakaza César Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kirehe yasabye abaturage gusezera k’umuntu w’igisazira wigeze kuba mu Rwanda muri 1994 hakimikwa umuntu mushya.

2

Ni mu gitambo cya misa cyabimburiye uwo muhango aho Padiri Bukakaza yasabye abaturage kubana neza bafashanya kandi bagira impuwe kuko ngo nizo zituma umuntu agira umutima wo gufasha mugenzi we himikwa urukundo Imana isaba.

Ati“ tube nk’Umusamaritani w’umunyampuhwe aho muntu yari yahuye n’ibyago agwa mu gico cy’abajura arakubitwa benshi bamunyuragaho bakigendera nkaho ntacyabaye baramushinyagurira ariko batungurwa n’Umunyasamaritani wari usuzuguritse bamufata nk’umupagani amugirira impuhwe aramufasha, ese twe bitunaniza iki kugira neza”

Yakomeje avuga ko buri wese nubwo yaba akennye atabura icyo yakorera mugenzi we,avuga ko abantu bakwiye kugira impuhwe basezerera umuntu w’igisazira.

Ati “tugire urukundo nk’uko Imana ibidusaba dusezerere umuntu w’igisazira wigeze kuba mu Rwanda muri 94 twimike umuntu mushya ugenda wivugurura, umuntu utari umupfu n’umupfayongo ahubwo umunyabwenge uwo dushobora gusoromaho imbuto y’umugisha”.

Nsengiyumva Appollinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe yashimiye abaturage uburyo bitwaye mu cyumweru cyo kwibuka bitabira ibiganiro byagiye bitangwa.

Yabasabye kuba nk’umusamaritani w’umunyampuhwe ati“ gukunda Imana na mugenzi wawe nta kiguzi bisaba bitunaniza iki?kugirira nabi mugenzi wawe bimaze iki?twisubireho nk’umusamaritani wagize impuhwe mu gihe abafite ubushobozi bari bamutereranye, yariteganyirije”.

Yashoje agira icyo asaba abaturage ati“ tugire ubupfura; ubutwari; ubunyangamugayo; urukundo rwa bagenzi bawe nkuko nawe wikunda, byasobanuwe neza mu ivanjiri, duharanire gukora icyiza turwanya ikibi nibwo tuzabona ubugingo bw’Iteka, ndabashimiye dukomeze dufatanye dufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside tubafasha gukomeza kwiyubaka”.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles