Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gashora: Abayobozi b’uturere barasabwa kwita ku igenamigambi

$
0
0
Rwanda | Umunyamabanga wa leta ari kumwe n’abashoje amahugurwa

Umunyamabanga wa leta ari kumwe n’abashoje amahugurwa

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetse bw’igihugu Dr. Mukabaramba Alvera arasaba abayobozi b’uturere n’abashinzwe igenamigambi ko bagomba kwita ku igenamigambi kugirango ibikorwa bigende neza.

Ibyo yabitangarije ku wa 12/10/2012 ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’uturere n’abashinzwe igenamigambi mu turere tw’u Rwanda ku gutegura igenamigambi rifite intego,ayo majugurwa yaberaga mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera.

Dr .Mukabaramba Alvera yagize ati “ nta cyagerwaho mu gihe igenamigambi ritanoze, kuko rifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, ariko na none hagomba kubaho isuzumabikorwa”.

Yababwiye ko iyo utateguye neza ibikorwa byawe ntaho wahera ukora, kuko iyo ubikoze bigusaba gusubira inyuma ukoreba neza ibyo umaze gukora cyane ibijyanye n’imihigo ndetse no kuyihigura.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko amahugurwa y’ubushize ku miyoborere yatanze umusaruro ufatika, ukaba ugaragarira ku kigereranyo cya 89%. Noneho ubwo bahuguwe ku igenamigambi, ngo hari icyizere ko iki kigereranyo kizazamuka.

Abakurikiye amahugurwa bayishimiye bavuga ko azatuma banoza igenamigambi rishobora gukemura ibibazo byugarije abaturage, kandi riganisha ku cyerekezo u Rwanda rwihaye nk’uko Karake Théogene umuyobozi w’akarere ka Karongi abivuga.

Ati “ aya mahugurwa akwiye kugera no bandi bayobozi kugira ngo bajye bakora buzuzanya,azatuma tugera kucyerekezo 2020”.

Aha akaba asaba ko n’abandi bayobozi bakorana nk’ikipe bahabwa aya mahugurwa kugirango buri wese akorane na mugenzi we mu bwuzuzanye ntawusigaye inyuma.

Cyakora ngo ubu bumenyi abo bayobozi bahawe batabufatanyije n’indangagaciro mu mikorere kandi ngo bafashe abayobozi b’inzego zo hasi ntacyo bageraho.

Mu bindi byifuzo ngo hakwiye gutegurwa ingendo shuri zunganira ayo mahugurwa mu bihugu byakataje mu iterambere kugira ngo harebwe inzira abandi banyuzemo mu kugera kuri iryo terambere.

Umwaka ushije abo bayobozi b’uturere bahawe inyigisho ku miyoborere myiza. Ubu ariko  noneho bahabwaga ubumenyi ku igenamigambi bari kumwe n’abarishinzwe by’umwihariko mu turere.

Mubyo bize harimo gusesengura ibibazo bihari, kumenya impamvu yabyo no gutegura igenamigambi rihamye ryafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo. Izo nyigisho bakaba bazihabwaga n’impuguke zo mu gihugu cya Singapore.

 

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles