Ubwo kuwa 02 Mata 2015 hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere abenshi mu baturage bo mu murenge wa Mahama ahabereye icyo gikorwa basanga imiyoborere myiza babwirwa igomba kujyana n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.
Ubwo umuyobozi w’akarere yari abahaye umwanya ngo babaze ibibazo byabo abenshi bibarizaga ibijyanye n’Itegeko Nshinga.
Uwizeyimana Rahabu ati“ ndashima Perezida kuko yatugejeje kuri byinshi biduhesha agaciro amashuri akiyongera none imiyoborere myiza mutubwira ihere ku Itegeko Nshinga murivugurure turagutumye Meya namwe banyamakuru muzabituvugire.
Nzeyimana Paul ati“ ndashaka gutuma Nyakubahwa Meya atubwirire Nyakubahwa Perezida wa Repuburika azatuyobore muri 2017 kuko imiyoborere myiza turayifite ariko namwe mutuzirikane mutwumve rwose Nyakubahwa Perezida wacu azakomeze atuyobore nibwo imiyoborere mutubwira izaba itugiriye akamaro”.
Bukibaruta Cassien avuga ati“ko ashaka kubatuma kuri Perezida? njye maze iminsi numva amakuru ahita ku maradiyo atandukanye yo hanze nkayakurikira nkayumva ngo bazashaka undi batora, rwose Perezida wacu ibyo yampaye kirahagije ndatuye ndatekanye ndabivuze njye n’urugo rwanjye, ndabatunye muzantumikire mu mubwire ko ari we dushaka kandi muzabivuge njye numva namutora n’inshuri ndwi”.
Munderere Sipesiyoza ati“ Meya ndagutumye tubwirire Nyakubahwa Perezida uti warakoze gutahura impunzi uti imana izaguhe umugisha kandi uzatwemerere tugutore”.
Muzungu Gerald Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yabashubije ko umupira uri mu biganza by’abo ati“ Itegeko Nshinga ryatowe namwe muradutumye ibyifuzo byanyu tuzabisohoza kandi koko ndemeranya namwe yadukoreye byinshi, kuvuga ko Itegeko Nshinga rihinduka siwe twabisaba turabyisaba kuko nitwe twaritoye ntimukwiye kwisaba ibyo mufitiye uburenganzira”.
Arakomeza avuga ko mu ngingo ya 101 na 193 y’Itegeko Nshinga iteganya ko abafite ububasha bwo guhindura Itegeko Nshinga ari abaturage bicaye muri referandumu.
Muri uwo muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe imiyoborere, mu rwego rwo kwegerereza abaturage ubuvuzi hatashywe inyubako ya Poste y’Ubuzima ya Munini yo mu kagari ka Munini yuzuye ihagaze agaciro ka miliyoni 102 hakaba n’izindi Posite z’Ubuzima nshya enye zizatahwa kuri 16 Mata 2015.