Image may be NSFW.
Clik here to view.Abagira uruhare mu iterambere ry’akarere ka Rusizi barakangurirwa gushyira imbaraga mu kwihutisha imihigo akarere kabo yiyemeje imbere ya nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame ibyo bakaba babisabwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habyarimana Marcel ku wa 11/10/2012 ,ni mu rwego rwo kugirango ibyahizwe bizagerweho byose doreko abafatanyabikorwa aribo bagira uruhare runini mubikorwa akarere kaba karahize
Abo bafatanyabikorwa babanje kugaragarizwa kumugaragaro imihigo akarere ka Rusizi kahize nyuma yo kubigaragarizwa barebeye hamwe bimwe mubyamaze gukorwa mugihe gishize aho abayobozi bavuga ko hari ibyatangiye gukorwa ariko ibyinshi bikaba bikiri kumasoko aho ba rwiyemeza mirimo bakiri mumapiganwa kugirango begurirwe ibyo bikorwa gusa bikaba biteganyijwe ko ukwezi kwa 10 kurangirana no gutanga amasoko bityo imihigo igatangira gushyirwa mubikorwa
Babajije nanone impamvu akarere ka Rusizi gahora kaza inyuma mugihe cyo guhigura imihigo kandi ngo ntako baba batagize umuyobozi wungirije abasubiza ko biterwa na bamwe batuzuza inshingano zaboneza aho yanatunze agatoki serivisi z’ubuzima ko ngo zitanoza imikorere yazo neza.
Bimwe mubyagarutsweho n’uburyo gukurikirana izamuka ry’imibereho y’abaturage harimo gukurikirana uko imibereho y’abaturage ihagaze, abafatanya bikorwa basabwe gukangurira abaturage gahunda yo kuvugurura ubuhinzi kuko abenshi ariho ubuzima bushingiye
Abitabiriye uwo muhango basabye abayobozi kujya bakurikirana buri munsi aho buri muhigo ugeze mu gushyirwa mubikorwa kugirango hatazabaho gukorwa n’isoni mubihe byo guhigura gusa nabo bakaba biyemeje kutazatatira igihango mu kwihutisha ibyo basabwa .