Mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ribera mu karere ka Kirehe bamwe mubaturage bavuga ko bungukiye mo byinshi batari bazi ngo bakaba bagiye gukurikiza inyigisho bahawe bagamije kwiteza imbere.
Sikubwabo Janvier avuga ko mu imurikabokorwa ahakuye ubumenyi butandukanye agiye kwifashisha mu kwiteza imbere.
Ati “mbonye byinshi ntari nzi nabonaga mpinga igitoki ntikirenze ibiro icumi ariko mponye icy’ibiro 120 banyeretse uko umuntu ahinga urutoki,ikawa, inanasi, imyumbati akabona umusaruro mwiza,mbese ubu sinjye urota ngeze mu rugo nari naracitswe.
Hitimana Alexis nawe ngo yabonye ibikorwa binyuranye bijyanye nuko yabungabunga ubuzima bwe
Yagize ati“ sinari nzi ko batanga inama zo kuringaniza urubyaro bagapima naSIDA birantangaje, reka njye kuzana umugore wanjye twigire hamwe izo nyigisho turebe uko twaringaniza urubyaro,ubukungu bumeze nabi da! nibiba na ngombwa twipimishe SIDA.
Twagirimana Seremani avuga ko kuba ahinga urutoki kimwe kigapima ibiro bisaga ijana biterwa no kurwitaho.
Ati “mfite urutoki kuri hegitari imwe ariko ku kwezi mbona toni eshanu, iki gitoki ubona ni urugero nashatse kwerekana kimwe kiri mu biro 120 ikindi ibiro 8 icyo cy’ibiro umunani ntikitaweho hari abahinga urutoki bakavangamo ibishyimbo, amasaka, inzuzi, amateke ese ubwo basarura iki koko?”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Tihabyona Jean de Dieu avuga ko imurikabikorwa ari iminsi abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubukungu ndetse n’imibereho y‘abaturage bahurira hamwe mu rwego rwo kugaragariza abaturage serivisi zibagenewe.
Ngo bifasha abaturage kuko bahabwa ibisobanuro byose ku bibazo bafite mu iterambere ngo niyo mpamvu iyo bakurikije neza inama bagirwa ubukungu bwabo n’ubukungu bw’akarere bwiyongera.
Avuga ko muri iryo murikabikorwa higanjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ibworozi ariko hakabamo n’ibijyanye n’ubuzima.
Ati “ mu buhinzi hari ibitoki; umuceri; inanasi n’ibindi, mu bworozi hari amafi inyama n’ibindi, mu nganda hari izikora imigati ariko no muri serivise z’ubuzima hari uburyo bwo gupima SIDA k’ubuntu n’ubundi bukangurambaga ku buzima.
Iryo murikabikorwa ryatangiye tariki 25 rikazasozwa tariki 27 Werurwe 2015.