Imitangire ya serivise myiza, ni kimwe mu byihutisha iterambere kandi kikaba ishingiro ry’imiyoborere myiza. Ibi bikaba bitangazwa na bamwe mu baturage,bemeza ko aho u Rwanda rumaze kugera mu iterambere,haha isura buri wese ku kijyanye n’imiyoborere myiza irurangwamo ndetse n’imitangire myiza ya serivise irangwa mu Rwanda.
Ruremesha avuga ko iyo utanga serivise ayitanze neza kandi ku gihe,bituma igihe gikoreshwa neza, wa muturage ayihaye akabona umwanya wo kujya mu yindi mirimo imuteza imbere igateza n’ igihugu imbere ku gihe.
Yongeraho ko binatuma umuturage arushaho kwiyumbamo ubuyobozi kandi akumva ko bumuba hafi,kuko iyo abukeneye abubona kandi agahabwa serivise neza.
Kayisire Anastase avuga ko nta gushidikanya mu Rwanda hari imitangire ya serivise myiza kandi ikaba ari n’ishingiro ry’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.Ati “serivise nziza ifite inkomoko,dufite umuyobozi mwiza,uhora ashyira abayobozi bamufasha kuyobora kuri gahunda”.
Akomeza avuga ko iyi miyoborere myiza,iri ku isonga mu gutuma iterambere rigerwaho hirya no hino.
Gashabuka utuye mu murenge wa Mukamira,akagari ka Jaba,umudugudu wa Biriba avuga ko urebye gahunda zaje mu Rwanda kubera imiyoborere myiza,bihita bikwereka n’inkomoko y’iterambere u Rwanda rugenda rugeraho.
Ati“Perezida wa Repubulika yazanye gahunda ya Girinka,gahunda ya Ndi Umunyarwanda,akagoroba k’ababyeyi gatuma nta makimbirane akiba mu miryango n’izindi”.Yongeraho ko binyuze mu miyoborere myiza iterambere rigaragara.
Akomeza agira ati “iyo ugiye gusaba serivise cyangwa ushaka kugira icyo umarirwa,mu by’ukuri urisanga,si nka kwa kundi bakubwiraga ngo genda uzagaruke ejo,ubu uragenda icyo ushaka ukakibona,igishoboka ukagikorerwa,yaba ari inama ukayigirwa”.
Rudaseswa Eugene,umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu avuga ko muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza,buri wese utanga serivise ashishikarizwa kuyitanga mu buryo bunoze.
Yongeraho ko umuyobozi mwiza akwiye kurangwa na serivise nziza kuko ari kimwe mu bimenyetso by’imiyoborere myiza. Akomeza agira ati“Imitangire ya serivise nziza,itanga isura nziza ku buyobozi,ahari ubuyobozi bwiza hagomba kuba hariho na serivise nziza”.