Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Bwana Kangwagye Justus, ngo asanga asanga abaturage bo mu Rwanda bari bakwiye gusirimuka nk’uko umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame ahora abibasaba.
Uyu muyobozi avuga ko ubusirimu butagombera kuba umuntu yarize gusa, ngo ahubwo n’umuturage utageze mu ishuri akaba yikorera umwuga we w’ubuhinzi cyangwa ubworozi, aba akwiye gusirimuka ,kandi ngo akanabitoza abana be mu rwego rwo kubigira umuco.
Kangwagye akaba ari muri urwo rwego asaba abagore bo karere ayobora ka Rulindo,gusirimuka bakagana ibigo nderabuzima mu gihe batwite bakipimisha ,ndetse bakanyura mu byuma byabugenewe bakanamenya ibitsina by’abana bitegura kubyara n’uburwayi baba bafite ,bityo bagahabwa imiti.
Aha aragira ati “ Niba Umunyakigali ajya kubyara yaramenye ati nzabyara akana k’agakobwa cyangwa agahungu ,cyangwa se ati nfite indwara iyi n’iyi ,ibyo bintu Abanyarulindo byatunaniza iki ko tuba twatanze mituweli .Ibyo rero ntabwo bizagushobokera utageze kwa muganga. Umugore w’umunyarulindo akwiriye kujya kwizusumisha kwa muganga kuva akimenya ko yasamye, ibi akabikora nibura inshuro enye mbere yo kubyara.”
Kangwagye kandi aragira ati”Abaturage bo mu cyaro bagomba gusirimuka bakagira isuku ,bakambara imyenda ifite isuku,bakambara inkweto.Umukuru w’igihugu cyacu ahora adusirimura ubwo rero natwe tugomba kuba abasirimu,kandi tukabitoza n’abakiri bato, mbega bikaba umuco kuri buri muturage.”
Kangwagye akomeza agira ati”Umusirimu si uwize gusa n’umuturage wo mu cyaro w’umuhinzi mworozi utarageze mu ishuri agomba gusirimuka,akivuriza kwa muganga ,akambara imyenda ifuze ,akambara inkweto,mbega akagira isuku muri byose.”
Kuri ubu mu karere ka Rulindo ku kigo nderabuzima cya Tare giherereye mu murenge wa Bushoki ,niho honyine iyi gahunda yo kunyuza abagore mu cyuma cyabugenewe Echographie ngo hamenyekane igitsina cy’umwana umubyeyi yitegura kubyara yatangiye .
Ariko ngo hari na gahunda y’uko ibi byuma byashyirwa henshi hashoboka mu bigo nderabuzima n’ibitaro mu karere ka Rulindo uko ubushobozi buzagenda buboneka nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuzima muri aka karere Manirafasha Jean d’Amour.