Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe: Urubyiruko rubona ibyiza bya EAC ku Rwanda

$
0
0

Kirehe: Urubyiruko rubona ibyiza bya EAC ku Rwanda

Abasore n’inkumi 50 bo mu Karere ka Kirehe  basanga hari byinshi u Rwanda ruzageraho mu iterambere  n’ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAC)

Ni mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na EAC k’ubufatanye na EACSOF (East African Civil Society Organization on Forum) aho bakomeje kugaragaza inyota yo kwigisha abaturage akamaro k’umuryango wa EAC ku Rwanda.

Uwantege Rosine avuga ko n’ubwo bimwe mu bihugu bigize EAC byateye imbere kurusha u Rwanda asanga hari byinshi byaba bandebereho mu bindi bihugu urugero nko guteza umugore imbere.

Ngo bishobora kubera ibindi bihugu isomo bityo iterambere rikarushaho kwiyongera. Ati“twebwe abanyarwandakazi dushobora kugira uruhare runini muri EAC tukaba bandebereho duha u Rwanda agaciro no mu bindi bihugu”.

Muhawenimana Joseph ati“ u Rwanda ntirukize cyane ariko ibitekerezo birahari kandi byose ni ukwiga dufite byinshi byakenerwa ku Rwanda  nko kurinda umutekano, isuku ibyo ni bimwe turusha abandi”.

Kirehe: Urubyiruko rubona ibyiza bya EAC ku Rwanda

Yakomeje avuga ko yungutse byinshi yari asanzwe atazi,ngo agiye gufasha abaturage kumenya neza EAC akaba asaba abaturage kwihatira kumenya uwo muryango kuko hari byinshi uzungura nko kugendera ku ngangamuntu, ubuhahirane hakoreshejwe ifaranga rimwe, ubucuruzi bwa gasutamo, igabanuka ry’imisoro n’ibindi.

Niyitegeka Théodore avuga ko imbaraga zo guhuza ibihugu bitanu bizatuma iterambere ry’ibyo bihugu ryiyongera mu gihe habaye ubufatanye.

Yavuze ko ubugenderanire bugiye kwiyongera kuko indangamuntu yahawe agaciro, ngo imigenderanire igiye koroha bityo n’ubucuruzi butere imbere.

Muhorakeye Vanessa ukora muri EASCOF yashimiye urubyiruko rwitabiriye amahugurwa n’uburyo rwitwaye yarusabye gukoresha neza ubumenyi bahawe bafasha abaturage kumenya uwo muryango banababwira uruhare rw’uwo mu ryango ku iterambere ryabo

Rudasingwa Alexis umwe mubatanze amahugurwa yavuze ko gahunda ya EAC ari uko buri muturage yaba amaze kumenye uwo muryango mu gihe kitarenze imyaka ibiri akaba ari yo mpamvu hakomeje gutangwa amahugurwa mu byiciro bitandukanye.

Nyuma y’abagore n’abikorera urubyiruko nirwo rwari rutahiwe mu guhabwa amahugurwa ku mikorere ya EAC.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles