Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Abafatanyabikorwa barahamagarirwa gutanga umusanzu wa JADF

$
0
0

Kamonyi: Abafatanyabikorwa barahamagarirwa gutanga umusanzu wa JADF 

Mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi tariki 12/3/2015, bahamagariwe gutanga umusanzu w’Ihuriro kuko ariwo ufasha mu gutegura ibikorwa by’Ihuriro no gukora Imurikabikorwa.

Imiryango nterankunga, amadini, amakoperative n’urugaga rw’abikorera, nibo bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere JADF. Iri huriro riterana inshuro imwe mu gihembwe, rikaganira ku mikorere y’abafatanyabikorwa rikungurana n’ ibitekerezo.

Umusanzu usabwa abafatanyabikorwa ni amafaranga ibihumbi 300 ku miryango mpuzamahanga, amafaranga ibihumbi 100 ku miryango nyarwanda n’ibihumbi 50 ku madini n’amakoperative. Naho urugaga rw’abikorera rugasabwa ibihumbi 500.

Umunyamabanga wa JADF mu karere ka Kamonyi Tuyizere Thadee, avuga ko uwo musanzu kuwutanga atari itegeko, ariko ko abafatanyabikorwa bakwiye kugira uruhare mu mikorere y’ihuriro rya bo buri wese akagira icyo atanga kugira ngo gahunda z’ihuriro zigende neza.

Ihuriro ry’abafataanyabikorwa nk’inzira imiryango itegamiye kuri Leta inyuramo ngo imenyekanishe ibikorwa bya yo yigire no ku yindi, abaririmo bavuga ko rituma habaho isaranganya ry’ibikorwa mu mirenge itandukanye kuko buri muryango uba ufite amakuru ku bikorwa by’indi mishinga.

Janette Carorina Nduwamariya, umukozi wa Care Internationale, atangaza ko imishinga y’iterambere abafatanyabikorwa bazana mu karere ariwo umusanzu wa mbere, ariko ngo n’ihuriro rigomba gufashwa mu mikorere ya ryo n’iyo batatanga amafaranga. Ati ” ni ihuriro duhuriyemo twese dukeneye ko rikora neza. N’iyo tutatanga amafaranga ariko tukagira uruhare mu gutegura inama nawo ni umusanzu”.

Akarere ka Kamonyi kuri ubu gafite abafatanyabikorwa 98, uretse imisanzu yabo, amafaranga y’imikorere y’ubunyamabanga bw’ihuriro aturuka mu ngengo y’imari y’akarere ; ikibazo kikaba kivuka mu gutegura imurikabikorwa aho akarere gatangamo amafaranga angana na miliyoni imwe gusa, andi akava mu misanzu .


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles