Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | RUSIZI: ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’IMIRENGE BARASABWA GUNSHYIRA MUBIKORWA INSHINGANO ZABO.

$
0
0

RUSIZI  ABANYAMABANGA

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe  kuwa 11/10/2012,   habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi 2 byahuje uturere twa Rusizi na Nyamasheke bigamije gukangurira abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge 33 igize uturere twa Rusizi na Nyamasheke kubirebana no kubahiriza ndetse no gushyira mubikorwa inshingano z’ibikorwa byabo bya buri munsi cyane cyane kuri serivisi zihabwa abaturage.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wungirije akaba anashinzwe ubukungu n’iterambere  mu karere ka Rusizi ari nawe watangije ibyo biganiro kumugaragaro bwana Habyarimana Marcel yabwiye abo bayobozi ko bafite inshingano zikomeye basabwa kuzuza nacyane cyane ko aribo babana n’abaturage mubuzima bwabo bwa buri munsi aha akaba yanenze bamwe mubayobozi batihutira gukemura ibibazo by’abaturage kuko hari aho ugisanga abaturage bari gusiragira. ni muri urwo rwego yabasabye kwikubita agashyi bakubahiriza inshingano zabo kuko zitoroshye.

Ngarambe Mahtias ari nawe uhagarariye ibi biganiro by’iminsi 2 byateguwe n’umushinga  Local Government Institute  wa RALGA yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa guha Abanyarwanda  serivisi nyazo zibakwiye kugira ngo iterambere ryifuzwa  ryihute,  aha akaba yababwiye ko kugirango  ibyo bizagerwaho bizaturuka ku gukora cyane bivuye inyuma doreko ari narwo rwego rushyira mubikorwa iterambere ry’umuturage kuko aribo babana nabo buri munsi.

Ibi biganiro nyunguranabitekerezo bibaye nyuma y’ibindi byari byateguriwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’inzego zose.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles