Mu karere ka Rusizi abahungabanya umutekano bagaragara mu byiciro bitandukanye bashyizwe ku rutonde aho babaruwe hagamijwe kugirango harebwe uburyo bafatirwa ingamba ,.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Police mu karere ka Rusizi Senior Superitendant (S.S .P ) Felixs Bizimana yavuze ko akarere gafite uburwayi bwabahungabanya umutekano kubera ibiyobyabwenge baba banyoye bityo bigatuma hirya no hino mu mirenge havuka inkomere ziterwa n’ubusizi bukomoka kuri ibyo biyobyabwenge.
Kugeza ubu urutonde rwashyizwe ahagaragara na Polici mu karere ka Rusizi rugaragaza ko abahungabanya umutekano bagabanyijemo ibice bitandukanye mu ribyo harimo ingo zibanye nabi 772, abigize indakorera bazwi ku izina ry’ibihazi 263, abajura ruharwa bazwi 307, indaya 848, inzererezi 257, Abarozi 343, abavura magendu 78, abacuruza ibiyobyabwenge 194 nabarwayi bo mu mutwe 241,
Aba bose nkuko byagaragajwe n’inzego z’umutekano mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi ku wa 11/01/2015, ngo buri cyiciro gihungabanya umutekano bitewe n’ibyo gikora akaba ari muri urwo rwego inzego z’ibanze zasabwe kureba uko bakwiga kuri abo bantu bagafatwa kugirango bajye mu bigo bibafasha kubaha uburere kimwe n’abandi banyarwanda
Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi Kankindi Leoncie avuga ko muri rusange umutekano wagenze neza mu kwezi kwa mbere kuko nta muntu wigeze yicwa gusa ariko nawe agaruka kukibazo cy’abanyarugomo bakomeje guhungabanya umutekano kubera ibiyobyabwenge byinshi biri kugenda bigaragara muri aka karere, akavuga ko bagiye gushaka uko babikumira bafatanyije n’inzego z’umutekano.
Bimwe mubiyobyabwenge byiganje mu karere biri gutuma abaturage badatekana ni ibiyoga by’ibikoraro birimo Kambuca n’ibindi byinshi bimaze iminsi bigaragara , aho Police ikorera muri aka karere yavumbuye inganda nyinshi zabantu bakora ibyo biyoga kandi ntaburenganzira babifitiye
Ikigaragara ni uko ngo ababikora baba bafatanyije n’abayobozi b’imidugudu cyangwa utugari kuko ntakuntu uruganda ruzima rwakorera aho ayobora ngo azabiyoberwe nkuko Senior Superitendant (S.S .P ) Felixs Bizimana akomeza kubivuga
Ni muri urwo rwego abayobozi b’inzego zibanze basabwe kuba maso batungira agatoki inzego z’umutekano icyaricyo cyose bakeka ko cyawuhungabanya kuko hatari umutekano ntacyagerwaho.