Abaturage bo mu murenge wa Mukindo mu karerere ka Gisagara bari batuye muri ntuye nabi ubu bakaba baratujwe ku midugudu barishimira ko bafite umutekano kuko bajyaga bibasirwa n’ubujura bwanatumaga bamwe bahasiga ubuzima.
Gutura ku midugudu nk’imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage ,mu rwego rwo kugirango ibikorwa remezo bigere ku baturage benshi, kandi umutekano wabo nawo ubungabungwe, abatuye umurenge wa Mukindo barayishima.
Bamwe muri aba baturage bahoze batuye mu manegeka bajyaga bahura n’ikibazo cy’umutekano muke nk’ubujura rimwe na rimwe hakaba ababiburiramo ubuzima. Kuri ubu barishimira umutekano bafite bakesha kuba baratujwe ku midugudu ndetse n’amarondo akaba yarongerewe.
Misago Venant umwe muri aba baturage ati “Twakize ubujura bwo hepfo iyo mu bikombe, waranaterwaga wataka ntihagire ukumva kubera gutura nabi dutatanye, ariko ubu ntawe ukibwa”
Umukecuru Nyiramisigaro we avuga ko hari n’igihe muri ubwo bujura no kwica byazagamo ugasanga abibye banasize bambuye ubuzima abo basahuraga ibyo byose bigatuma nta nutabarwakubera gutura nabi, umuntu akajya kubona ubufasha ntacyo bukimumariye”
Nkuko bitangazwa na Moïse Ndungutse,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo,ngo bimwe mubyatumaga haba umutekano muke, harimo kuba bari batuye mu manege bigatuma abagizi ba nabi babasanga yo mu buryo bworoshye.
Ikindi cyatezaga umutekano muke ngo ni ukutitabira kubitsa amafaranga mu mabanki kw’abaturage, ibi bikaba byarakururaga abajura n’abagizi ba nabi bateraga aba baturage bakurikiranye aya mafaranga mu ngo.
Ati “Uku gutura ku mudugudu byahinduye byinshi kuko abaturage basigaye batuye begeranye, bakora amarondo neza, kandi babasha no kwitabira ibiganiro bibakangurira iterambere ryo kwizigamira mu mabanki ku buryo ntawe ikibika amafaranga mu rugo ngo abe yakwikururira abajura”
Umurenge wa Mukindo, ni umuwe mu mirenge13 igize akarere ka Gisagara, ukaba uhana imbibi n’amakomini ya Mwumba na Nyamurenza yo mu ntara ya Ngozi mu gihugu cy’uburundi.