Ingengo y’imari y’akarere ka Burera ivuguruye y’umwaka 2014-2015 yiyongereyo amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari imwe na Miliyoni 300, ahwanye na 11% by’ingengo y’imari yari isanzwe.
Ingengo y’imari yari isanzwe yari Miliyari 10 na Miliyoni 541 n’ibihumbi 209 n’amafaranga 821, mu gihe ivuguruye ari Miliyari 11 na Miliyoni 965 n’ibihumbi 832 n’amafaranga y’u Rwanda 678.
Tariki ya 11/02/2015, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwamurikiraga iyo ngengo y’imari inama njyanama y’ako karere, bwavuze ko impamvu yiyongereye ari uko hari amafaranga Leta yahaye ako karere yo kubaka ibikorwa remezo by’imihanda.
Kamanzi Raymond, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Burera, avuga ko ayo mafaranga yiyongereye kuri iyo ngengo y’imari azakora imihanda ibiri ifasha mu buhahirane, abahinzi bakabasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Umwe muri iyo mihanda ni uwo muri zone y’amakoro munsi y’ikirunga cya Muhabura, mu mirenge ya Cyanika na Rugarama naho undi uri mu murenge wa Butaro.
Agira ati “Muri iriya zone y’amakoro muzi ko ari ahantu hera cyane ibirayi, imihanda yari imaze kumera nabi kuburyo abantu ibirayi babizanaga ku mutwe, ni umuhanda uzatwara hafi miliyoni 600 (z’amafaranga y’u Rwanda).
Ndetse n’iriya zone ya Nyamicucu, mu murenge wa Butaro, naho ni ahantu hera ibirayi cyane mu bishanga byaho, naho hari umuhanda uzatwara amafaranga agera kuri ayongayo, kuburyo iyo mihanda yombi uyiteranyije yazanye ubwiyongere ku ngengo y’imari bungana na Miliyari imwe na Miliyoni nka 300.”
Amafaranga yose agize iyo ngengo y’imari ivuguruye agizwe ahanini n’ayo Leta igenera akarere, ndetse n’andi aturuka mu mafatanyabikorwa.
Kamanzi avuga ko uruhare rw’akarere ka Burera mu ngengo y’imari rukiri ruto ngo ariko ibikorwa remezo byubakwa n’ayo mafaranga y’ingengo y’imari bizagura inzego zitandukanye ndetse n’abashoramari bakomeze gushora imari muri ako karere bityo byongere imari.
Agira ati “Kugeza ubu akarere ntabwo kari kashobora kwiyinjiriza miliyoni zirenze 700 (z’amafaranga y’u Rwanda)…ariko biriya bikorwa mwabonye bimwe na bimwe birimo (mu ngengo y’imari) ni bikorwa bizatuma abikorera ndetse n’izindi nzego zaguka kuburyo dutekereza yuko bizazamura n’umutungo w’akarere bwite.”
Inama njyanama y’akarere ka Burera ikaba yemeje iyo ngengo y’imari ivuguruye nyuma yo kuyisobanurirwa.
Mu ngengo y’imari y’akarere ka Burera hamaze gukoreshwa Miliyari eshanu gusa, zingana na 45% byayo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, akaba asaba abakoresha ayo mafaranga y’ingengo y’imari kujya bayakoresha yose ngo kuko nta mafaranga agomba gusubira muri Minisiteri y’Imari n’Igendamigambi (MINECOFIN).