Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Burera barasabwa gushyira hamwe bagakorana, bagahanahana amakuru y’ibibera mu ngo, mu midugudu cyangwa mu mirenge mu rwego rwo kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza.
Ibi barabisabwa n’intumwa za rubanda zamaze iminsi 10 muri ako karere, zizenguruka mu mirenge icyenda, zireba uko abanyaburera batuye muri iyo mirenge babayeho.
Ubwo, ku kwa kabiri tariki ya 03/02/2015, bamurikaga ibyo babonye mu karere ka Burera muri iyo minsi yose bakamazemo, bagaragaje ko umwanda mu ngo za bamwe mu baturage uteye inkeke. Ngo kuburyo n’abafite inzu zirimo isima batajya bazikoropa.
Bamwe mu baturage bo ngo bakaraba cyangwa se bambara neza ari uko bagiye mu birori, mu nama cyangwa mu misa, nyamara baba bari mu rugo ntibibuke koga cyangwa kwambara umwenda umeshe kandi amazi yarabegereye.
Ikindi izi ntumwa za rubanda, Senateri Musabeyezu Narcisse, Depite Semasaka Gabriel ndetse na Depite Nyiramadirida Fortunée, zagaragaje ngo ni uko usanga mu giturage bamwe mu bana bari mu kigero cy’imyaka 16-17 barataye ishuri.
Bamwe baravuye mu ishuri kubera ubukene bakabura ibikoresho by’ishuri cyangwa se ari n’ababyeyi babo bagize uruhamwe mu gutuma abo bana bava mu ishuri.
Ab’abahungu bajya gupagasa hirya no hino mu karere ka Burera ndetse no mu Uganda, ab’abakobwa bo bibera mu rugo bakora imirimo abandi bagashaka abagabo bakiri bato cyangwa bagaterwa inda zitateguwe, ab’abazibateye ntibanakurikiranwe.
Izi ntumwa za rubanda zivuga ko ibi byose bibera mu midugudu yo mu mirenge itandukanye nyamara aboyobozi b’iyo mirenge ngo usanga ntacyo babikozeho akenshi ugasanga ngo nta nibyo baba bazi.
Senateri Musabeyezu avuga ko kuba abayobozi bamwe batamenya ibibera mu mirenge bayobora bituruka ku kudakorana neza hagati y’inzego z’ibanze.
Agira ati “Buriya nta kuntu umuntu wo ku mudugudu atamenya ibibera ku mudugudu. Abimenye akabibwira uwo ku kagari, uwo kukagari akabigeza ku murenge byakoroha. Ariko ikibazo bamwe bashobora kuba bakora bonyine hanyuma ugasanga badakora. Nonese buriya ingabo zikora zite! Ko usanga ibintu byose zibizi!
Igikoresho cya mbere cy’ibintu ni uguhanahana amakuru, ni amakuru. Iyo ubonye inkuru, ushobora kuyumva inabeshya ariko n’iyo ikubeshye ukurikirana ukamenya ukuri. Iyo uri umuyobozi mwiza ntuhita usubiza ako kanya (reaction). Ariko ushobora kumenya ngo (iyo nkuru) iravuga iki? Ishingiye kuki? Kugira ngo urebe icyo wakoramo.”
Biyemeje kurushaho kwegera
Nyuma y’uko izo ntumwa za rubanda zimurikiye abayobozi b’akarere ka Burera ibyo babonye birimo n’ikibazo cy’ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse n’icya ba rwiyemezamirimo batishyurwa n’akarere bagasiga ibikorwa remezo bubakaga bituzuye, abo bayobozi bahamije ko bagiye kumanuka mu baturage bagakemura ibyo bibazo bitandukanye.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko ukwezi kwa 02/2015 kurangira ibyo bibazo byagaragaye barabikemuye.
Agira ati “Hari uburangare bw’abayobozi bamwe! Aho ikibazo ubona gifitiwe igisubizo ariko igisubizo ntikiboneke. Niba umwana yaracikije ishuri kubera ko atagira impuzankano, kuki se akarere katayimugurira!
Niba umwana yaravuye mu ishuri kubera kutumvira ababyeyi, kuki utafatanya n’ababyeyi se ngo umwana yongere yige! Niba hari abana b’abakobwa baterwa inda, ababateye izo nda inzego z’ubutanera zigomba kubahana!”
Ubwo izo ntumwa za rubanda zamurikaga ibyo zabonye mu minsi 10 zamaze zizenguruka mu mirenge icyenda zahisemo mu mirenge 17 igize akarere ka Burera, zanasabye ubuyobozi bw’ako karere kwegera abaturage kugira ngo bamenye uko babayeho by’ukuri bityo bajye batanga raporo z’ibintu bazi biboneye.
Muri ako kerera kandi ngo babonye ko hamwe na hamwe gahunda ya Girinka itageze ku ntego yayo yo kurwanya imirire mibi. Kuko ngo usanga bamwe mu bagabiwe inka bazifashe nabi: ziziritse ku biti kandi ziba ahantu hatubakiye. Bakazitunga ngo zibahe ifumbire gusa badatekereza amata.