Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Abagitifu b’imirenge barataka ko bahurizwaho imirimo myinshi n’ababakuriye

$
0
0

Abagitifu b’imirenge

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bahura n’ikibazo cyo guhurizwaho imirimo myinshi n’inzego zibakuriye bityo bigatuma hari idakorwa uko bikwiye.

Bakaba batangaza ibi mu mahugurwa bakomeje kugirira mu karere ka Muhanga, abafasha mu kubongerera ubumenyi ndetse bakanagaragaza ibibazo bahura nabyo kugirango bikorerwe ubuvugizi cyane ko aya mahugurwa bari kuyahabwa n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali RALGA.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa bakaba bavuga ko kuba uru rwego rwabo arirwo ruriho kugirango rujye rushyira mu bikorwa gahunda za leta ngo usanga imirimo myinshi ituruka mu nzego nkuru zitandukanye ariho ihurira, hakaba hari ubwo bibabana byinshi.

Umwe muri bo ati: “usanga MINAGRI yaduhurijeho ibyayo by’ubuhinzi, MINISANTE mu buzima, ahandi ukumva ngo sacco n’abandi, ariko buri wese aduha iminsi ntarengwa ukibaza uko ujya kubasobanurira ko hari n’abandi baguhaye ibyihutirwa bikakuyobera”.

Bavuga ko mu gihe cyo gukorerwa isuzuma, buri wese wabahaye inshingano aza ukwe areba ibye atitaye kubyo abandi basize. Ati: “uje kureba uko twakoze niba ari nko mu buhinzi, usanga adusuzuma nkaho icyo twagombaga gukora ari ubuhinzi gusa”.

Nyamara aha umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Izabiliza Jeanne avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa birundiraho imirimo myinshi kandi bagombye gukorana n’abandi. Avuga ko kugirango batavunika cyane kandi no kugirango babashe kubahiriza inshingano zabo, bajya babasha gukorana n’inzego bahawe kugirango zibafashe.

Izabiliza ati: “ubundi baba bafite abashinzwe ubuzima, uburezi, ubukungu, ubuhinzi n’abandi abo nibo bakwiye gukorana maze we agahuza ibikowa ariko hari ababa bashaka kwigira muri buri kimwe cyose kugirango gikorwe neza”.

Mu byo aba abanyamabanga nshingwabikorwa bari kwigishwa hakaba harimo n’imiyoborere myiza cyane ko abenshi ngo bahura n’ikibazo cyo guhuza ibikorwa byinshi bavuga ko bahurizwaho.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles