Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | NGOMA: Abanyamuryango ba PSD batoye komite nyobozi nshya y’ishyaka

$
0
0

NgomaDist

Nyirahirwa Veneranda  kugera ubu ubarizwa mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda niwe wongeye gutorerwa umwanya wa perezida w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’ abaturage( PSD) mu karere ka Ngoma.

Aya matora yabaye kuri uyu wa 6/10/2012 mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Ngoma.

Nyirahirwa yongeye kugirirwa icyizere kuko no muri manda ishize y’imyaka itanu ariwe wayoboraga PSD mu karere ka Ngoma.

Amatora yo gushyiraho ubu buyobozi yabaye mu mutuzo ayoborwa n’uhagarariye iri shyaka kurwego rw’intara y’iburasirazuba Rutsobe Michel.

Hatorewe imyanya itandatu ariyo:Perezida w’ishyaka kurwego rw’akarere ka Ngoma,V/Perezida, umunyamabanga ushinzwe inyandiko n’imari,umunyamabanga ushinzwe ubukungu n’amajyambere, umwanya w’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,n’umwanya w’abagize komite ya discipline bagera kuri batatu.

Rutsobe yatangarije abari aho ko  Kuba habaye aya matora ngo ari igikorwa cya demokrasi nk’ishyaka bagenderaho ,komite y’akarere ari iriho manda yayo y’imyaka 5 ngo yari irangiye byari ngombwa ko hubahirizwa amategeko igasimburwa n’indi nshya.

Aya matora yabaye mu mutuzo umuntu yandika ku rupapuro umukandida yihitiyemo kandi mu ibanga.

Mu ijambo rye NYIRAHIRWA Veneranda wari umaze gutorerwa umwanya wa perezida wa PSD mukarere ka Ngoma yavuze ko  ashimishijwe no kongera kugirirwa icyizere.

Yagize ati”Icyizere abayoboke bagenzi  banjye  bangiriye  sinzagitatira,kandi  nzakomeza guharanira icyateza imbere ishyaka rya PSD n’abayoboke baryo muri rusange.”

Uwatowe ku mwanya wa V/Perezida w’ishyaka ni NTEZIYAREMYE J.D’Amour;uwatorewe kuba umunyamabanga ushinzwe inyandiko n’imari  ni  MUTAKWA Andre, GOMBANIRO Theoneste we yatorewe kuba  umunyamabanga ushinzwe ubukungu n’amajyambere;

Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  mu karere ni UMWALI Clarisse;

Abagize komite ya discipline ni 3:perezida wayo ni Bwana NAMBAJE Aphrodis usanzwe ari umuyobozi w’aka karere ka Ngoma; Abandi bari kumwe muri iyi komite harimo NTAKIRUTIMANA Illuminata na NSEKABANYIKA.

Abatowe  bose bahise banarahirira kuzubahiriza  neza inshingano batorewe  muri iyi manda y’imyaka 5,abayoboke bari bitabiriye aya matora bose hamwe bakaba bageraga ku 133.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles