Abakozi kuva ku rwego rw’akarere, imirenge n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rusizi bari mu mahugurwa y’iminsi 3 azabafasha guhugura abantu bazagira uruhare mu gikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe kizabera ku rwego rwa buri mudugudu mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.
Intumwa za Ministere y’ubutegetsi bw’igihugu ari nazo zihagarariye iki gikorwa ziratangaza ko ibyiciro by’ubudehe abanyarwanda bategereje bizaba bikoze neza kuburyo nta buriganya buzabamo dore ko byose bizaba bikorerwa mu ruhame rw’abaturage kuko aribo bazajya bavuga icyiciro umuturage akwiye kwisangamo.
Bamwe mubaturage bo mu mirenge y’akarere ka Rusizi baravuga ko kuba ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa ngo babyishimiye cyane dore ko ngo ibyambere byari bikoze muburyo bw’amarangamutima aho umuyobozi runaka yihereranaga umuturage akamushyira aho yifuza bitewe n’ibyo bumvikanye nkuko Nsengumuremyi umwe mubaturage bo mu murenge wa Nyakarenzo hamwe na bagenzi be babitangaza.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kankindi Leoncie nawe ahamya ko hari imidugudu imwe n’imwe yagiye ibeshya igashyira abaturage mu byiciro bitabakwiye ari nayo mpamvu bari guhabwa ubumenyi kugirango hatazagira abongera kugwa muri ayo makosa bitwaza ko batabizi akaba avuga ko bigiye gukosoka.
Muri uyu mwaka ibyiciro by’ubudehe bizaba ari bine gusa aho kuba bitandatu kandi nta mazina yihariye ya buri cyiciro nkuko byari bimenyerewe kuko byatumaga habamo amakosa.
Umukozi w’ikigo LODHA kireberera ministere y’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi gahunda Bizimana YVES avuga ko hafashwe ingamba zo gukosora amakosa yabonekaga muciro by’ubudehe bityo akavuga ko ntamakosa azongera kubaho kuko bizajya bikorwa muruhame rw’abaturage.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza ibyiciro by’ubudehe kugirango hirindwe amakosa yakorwaga hagendewe kumarangamutima y’icyenewabo ngo hari abazajya bashyira mubikorwa iyo gahunda n’abandi basubira inyuma kureba ko ibyakozwe aribyo koko , iki gikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe kizamara amezi abiri.