Ubwo ukuriye komisiyo y’amatora mu karere ka Rutsiro na Karongi Gakwisi Leonidas yagiranaga inama n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora muri Rutsiro yabasabye gukomeza umurava bagaragaje mu myaka yashize bakorera ubushake badategereje igihembo.
Abakorera bushake b’amatora bagiranye inama kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/01/2015, yari igamije kureba niba abakorerabushake bagihari ndetse no kurebera hamwe uko abakorerabushake bitwaye mu matora y’ibihe bishize basanga barakoze neza basabwa gukomeza gukorana umwete.
Ati” uyu munsi twahuye n’abakorerabushake ba Rutsiro hagamijwe kureba niba bagihari cyangwa hari abavuyemo ndetse no kurebera hamwe imikorere yabo mu myaka ishize, tukaba tubashima ariko kandi twabasabye no gukomeza gukora nta gihembo bategereje”
Gakwisi kandi yatubwiye ko abakorerabushake bo muri zone ye abizeyeho gukora nta gihembo bategereje akaba avuga ko gusa agahimbazamusyi ko bakabona nta kibazo.
Umwe mu bitabiriye iyi nama Muhire Viateur ni umuhuzabikorwa w’amatora mu kagali ka Bumba ho mu murenge wa Mushubati yatangaje ko n’ubundi uretse ko ari ukubibutsa inshingano zabo nabo bazi neza ko igikorwa bakora ari icy’ubwitange kandi ko batazadohoka.
Yagize ati” twebwe nk’abakorerabushake tuzi ko dukora ku bwitange uretse ko ari no kutwibutsa inshingano dufite ariko ntitwateshuka kuri izo nshingano”
Iyi nama yabaye mu gihe mu kwezi kwa kabiri hateganyijwe amatora y’inzego z’ibanze mu myanya igomba gusimbuzwa ndetse n’amatora y’abunzi kizaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka wa 2015 ubu hakaba hari gukorwa ibarura muri rusange ry’abakorerabushake bazitabira ibi bikorwa biri imbere.
Muri iyi nama hanatowe komite y’abantu barindwi ishinzwe imyitwarire y’abakorerabushake haba mu matora ndetse na nyuma y’amatora aho bazajya bakebura uwaba yadohoka.
Abakorerabushake bitabiriye inama ni abahagarariye ibikorwa by’amatora ku rwego rw’umurenge ndetse n’abahagarariye ibikorwa by’amatora ku masite atandukanye yo muri aka karere.