Nizeyimana Innocent ukomoka mu murenge wa Mbogo ho mu karere ka Rulindo,ngo asanga kuba mu gihugu cye hari amashyaka menshi ,bigaragaza ko abanyarwanda bafite ubwisanzure mu kujya mu mashyaka bashaka kandi bifuza ko yabahagarira mu buyobozi bityo ngo ibitekerezo by’abayagize bikuzuzanya mu kubaka igihugu.
Nizeyimana avuga kandi ko n’ubwo mu Rwanda hari amashyaka menshi we ngo yahisemo kujya mu muryango FPR inkotanyi,ngo kuko yasanze ari wo ufite ibikorwa byiza kurusha abandi, aho avuga ko yize kubera FPR .
Uyu musore yaboneyeho asaba urubyiruko bagenzi be bakomoka mu karere ka Rulindo kimwe n’abandi bose mu gihugu kugana umuryango FPR inkotanyi,ngo kuko ibikorwa byawo bifitiye buri munyarwanda akamaro nta kurobanura ngo uyu avuka aha ,ngo uyu ni uyu n’uyu cyangwa ngo uyu yize ibi.
Nizeyimana aragira ati ”Icyo nasaba urubyiruko bagenzi banjye ni uko bose bajya mu muryango FPR, kuko ufite ibikorwa bifatika kandi twese nibyo tuba dushaka. Uburezi bwageze kuri bose,nta gutoranya abana ,umutekano turawufite nta munyarwanda utabona ibyiza byayo. njye nasaba abanyarwanda bose kugana FPR inkotanyi kuko ifite ibikorwa bifatika bigamije iterambere rya buri munyarwanda.”
Nizeyimana avuga ko yagize amahirwe yo kurahira mu muryango wa FPR inkotanyi kandi ngo asanga yarahisemo neza ,ku bwe ngo akaba yiteguye kuzayigumamo ,bityo agakurikiza amategeko yayo yose kubera ko ngo yasanze FPR ifite ibikorwa bifatika kurusha andi mashyaka akorera mu Rwanda.