Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rusizi: Barasabwa kuzahiga umuhigo wo kwishyura amadeni

$
0
0

Rusizi:Barasabwakuzahigaumuhigowokwishyuraamadeni

Nyuma yo kurebera hamwe ibibazo akarere ka Rusizi gafite muri iki gihe abayobozi bako bafunzwe kubera ibibazo bakurikiranyweho n’ubutabera, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Guverineri Mukandasira Cartas yahaye umunyamabanga nshingwabikorwa umwanya wo kugira icyo atangaza kubuzima bw’akarere, akaba yagaragaje ko kugeza ubu mu minsi mike ahamaze, ngo akarere katameze neza kubera ibibazo by’imyenda gafite.

Ni muri urwo rwego umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akerere ka Rusizi Mushimiyimana Ephrem asaba  inzego z’ubuyobozi na Njyanama y’akerere ka Rusizi kuzahiga umuhigo ukomeye wo kwishyura amadeni akarere gafitiye abantu batandukanye mu ngego y’imari y’umwaka utaha.

Ibi Mushimiyimana yabitangaje nyuma yo kubona ko imihigo myinshi y’aka karere ikiri hasi ndetse imwe n’imwe ngo ikaba yaragiye ihagarara bitewe n’uko akarere gafite ikibazo cy’amafaranga make .

ibyo ngo byagiye bipfira mu nyigo aho usanga ibintu bimwe byarateganyirizwaga amafaranga make ariko mu kujya gutanga amasoko azabikora ugasanga bitwaye amafaranga menshi arenze ayo byateganyirijwe.

Mushimiyimana yavuze ko akurikije uko abona amadeni ari mu karere ahagaze ngo abayobozi bamukundiye bakwemera bagahiga kwishyura  kuko nawo Atari umuhigo woroshye, yavuze ko guhiga ari byiz ariko ngo guhiga ibyo udashoboye guhigura biba ibindi bibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ko bazagerageza kwishyura amadeni make mumafaranga ahari kuburyo nibura mu kwezi kwa 3 hari amadeni make azishyurwa.

Bitewe n’ibibazo biri muri aka karere bijyanye n’imyenda Mushimiyimana yagize ati “Byumvikane neza ntangaje intege nkeya mbivuze kumugaragaro kugirango tutazajya guhiga ibikorwa bindi bishyashya kandi nibyo dufite bitarakorwa ahubwo tuzahige kugabanya amadeni”.

Mubitekerezo byatanzwe abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama basabye ko habaho umwiherero ukomeye wo kureba uko bacoca ibibazo bitandukanye akarere gafite, ibyo kandi byashimangiwe n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba aho yasabye akarere kuzicara bakereba uko uwo mwiherero uzaba mubihe bitarambiranye no kunoza neza ibizigirwamo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles