Ishyirahamwe ry’uturere n’imijyi wa Kigali RALGA ryatangiye gutanga amahugurwa yo kongera ubushobozi n’ubumenyi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero mu rwego kubongerera ubushobozi mu kazi bakora.
nkuko byatangajwe na Nizeyimana Bartazard impugucye ya LARGA ngo ubushobozi butangwa bushingiye ku gutanga serivisi nziza n’imiyoborere myiza, kuko hari aho abaturage bakigezwaho serivise mbi zikiboneka mu nzego zibanze.
Muri ibi biganiro abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bibukijwe ko nta serivisi itangirwa ku mudugudu ahubwo hakorerwa ubukangurambaga serivise igatangira ku kagari, nyamara bamwe bakaba bavugaga ko mu midugudu yabo bafite amakashi bagatanga serivisi umurenge uheraho ufata ibyemezo.
Hakaba hibukijwe inshingano zabo no kongera gusoma ibitabo by’amategeko bahawe cyane ko bamwe mubakora aka kazi bagiye biga ibintu bitandukanye ariko bakagira ibitabo bigomba kubafasha.
Bimwe mubibazo byagaragajwe bituma abanyamabanga nshingwabikorwa badatanga serivise nziza no gushyira mu bikorwa imihigo yabo bakaba bavuze ko bagorwa no kuba zimwe mu nzego zidafite abazikoreramo, gutungurwa na gahunda zivuye mu nzego zo hejuru zigahindura ibyo bateganyije hamwe n’amanama batumirwamo akababuza kwegera abaturage uko bikwiye.
Mvano Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, avuga ko ibiganiro bahabwa bigiye gucyemura imbogamizi bahuraga nazo mu kazi kabo zo kwitiranya amategeko, kuba bamwe batinya abayobozi n’abandi bafite ubumenyi bubarenze mu gihe bitabiriye inama bayoboye.
Ibi biganiro kandi bikabashishikariza gutanga amakuru, kuko hari abahisha ibyo bakora ntibagishe n’inama, ibi bigatuma abaturage basiragizwa muguhabwa ibyemezo, mu gihe abandi batarangiza imanza basabwa kurangiza uretse ko hari n’abaturage batanyurwa n’ibyemezo kandi ariko amategeko abigena.