Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwari rumaze iminsi muri gahunda z’itorero rwo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke ruvuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo muri gahunda zo kubaka igihugu kandi bakabikora babikuye kumutima mu rwego rwo gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Kuri uyu wa 07/01/2014, abo basore n’inkumi bo mu murenge wa Cyabingo bahize byinshi birimo kugira ubukangurambaga mu isuku, gutanga umusanzu w’amaboko mukubaka ibikorwaremezo hamwe no kwitabira gahunda za leta barushaho kuzigama banabikangurira abandi.
Oliva Habarugira, inkomezabigwi yo mu murenge wa Cyabingo, avuga ko nk’urubyiruko bicaye bakareba bagasanga nubwo nta bushobozi bafite hari icyo bashobora kubona bakazigama biyemeza guhiga umuhigo wo kwizigamira.
Ngo hambere bamwe bagiraga icyizere bazi ko bazaragwa n’ababyeyi babo ariko kubera ubwiyongere bw’abaturage buriho hanze aha, ubutaka buhingwa bwaragabanutse, none baricaye basanga nubwo nta bushobozi bundi bafite nk’urubyiruko ariko ngo hari igihe bashobora kubona ijana.
Akaba ariyo mpamvu bateganyije icyitwa “saving group” kuburyo ubonye icyo giceri yajya akijyanayo kugera igihe kizagera bakaba banahabwa inguzanyo yabafasha kwikorera ku giti cyabo batiriwe bashakira ahandi imirimo.
Fabien Hategekimana nawe w’intore y’inkomezabigwi yo mu murenge wa Cyabingo, avuga ko nyuma yo kubona ko hari ndwara nyinshi zitandukanye ziterwa n’isuku nkeya biyemeje kurwanya izo ndwara bakora ubukangurambaga
Ati “twamaze kubona ko harimo indwara nyinshi zitandukanye ziterwa n’umwanda niyo mpamvu twiyemeje kugirango izo ndwara tuzirwanye tugerageza kuzamura isuku, twahize ko byanga byakunda tugomba kuzagira ihuriro ry’ahantu tugomba kuzajya duhurira ibyo bintu tukagenda tukabikora”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yabwiye urwo rubyiruko ko rugomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira kandi nanone igikurikiyeho kikaba ari uko bagiye kwesa imihigo biyemeje.
Kuva gahunda y’itorero ku banyeshuri bashoje amashuri yisumbuye yatangira, mu murenge wa Cyabingo, torero rimaze gukorwa n’abasaga 800 mu gihe abasoje icyiciro cya mbere cy’itorero uyu mwaka bangana na 116