Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/1/2015 hasozwaga ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’urugerero cy’urubyiruko rwashoje amashuri yisumbuye mu karere ka Rutsiro, urubyiruko rwitabiriye iki cyiciro ruratangaza ko rwungukiyemo byinshi ariko icy’ibanze ngo ni ukumenya indangagaciro na Kirazira bibereye umunyarwanda nyawe.
Muri uyu muhango Mbarushimana Desire, umutahira (Ukuriye intore) w’intore z’abadahigwa mu mihigo muri aka karere ka Rutsiro yatangaje uru rubyiruko rwigishijwe gahunda za Guverinoma hagendewe ku nkingi 4 kandi ngo babashije kuzisesengura akaba kandi ngo yizeye ko bazivanyemo byinshiikindi ni uko ngo banigishijwe indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, bigishwa uburyo bashobora kwivana mu bukene bihangira imishinga kandi bakorana n’ibigo by’imari n’ibindi.
Niyigena Tereza atuye mu murenge wa Gihango akaba arangije mu ishuri nderabarizi rya Rubengera ati” kuba dusoje icyiciro cya mbere cy’urugerero nakuyemo byinshi ariko icy’ingenzi ni ukumenya umunyarwanda nyawe uko agomba kwitwara kandi ndizera ko nzashyira mu bikorwa imihigo nasinyiye”
Niyigena kandi yanavuze ko uko byagenda kose azakomeza gukorera igihugu cyamubyaye kandi ko azanashishikariza n’abandi kugikorera.
Si uyu mwari gusa utangaza ko yungukiye byinshi mu itorero kuko na Hafashimana Vedaste nawe yunze mu rye aho agira ati” Kuba twaraje muri gahunda y’itorero si uko twabuze icyo dukora ahubwo ni uko abaduteguriye iyi gahunda bari bazi ko ifite gahunda nkaba nanjye narabonye amasomo meza kandi nkaba naramenye indangagaciro z’umunyarwanda ubereye igihugu”
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Byukusenge Gaspard wari umushyitsi mukuru yasabye izi ntore gushyira mu bikorwa inyigisho zahawe ndetse anabasaba gukunda igihugu cy’u Rwada ndetse zigaharanira ko cyatera imbere.
Yagize ati” kuba mushoje icyiciro cya mbere cy’urugerero ndizera ko mwize mo byinshi kandi muzaharanire gukunda Urwanda n’abarutuye kandi muzaharanire kurwitangira mukora ibikorwa by’iterambere ”
Umuyobozi w’akarere kandi yabwiye izi ntore ko ari bo igihugu cy’u Rwanda gitezeho ibyiza by’ejo hazaza ko zigomba guharanira icyateza imbere igihugu biyama abashaka kugisubiza inyuma kandi ko batagikunzekandi ngo bagikorere cyaba ari igihombo gikomeye kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.
Abasore n’inkumi basaga 1400 basoje icyi cyiciro cya mbere cy’urugerero basinye imihigo ko bazakora ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza,gufasha abatishoboye babubakira,gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga n’ibindi.
Biteganyijwe ko nyuma y’amasomo, ku itariki ya 16/01/2015, bazatangira kujya ku rugerero mu tugari twabo bagatangira gushyira mu bikorwa ibyo basinyiye.