Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke barishimira ko bimwe mubikorwa biva mu itorero n’urugerero bibagirira akamaro kuko usanga akenshi urubyiruko ruhurira mu itorero, nyuma yaho hari ibyo biyemeza kuzakorera abaturage kugirango barusheho kwiteza imbere.
Ibi babitangaje tariki 07/01/2015 ubwo abasore n’inkumi barangizaga ibikorwa by’itorero mu mirenge yose, ibikorwa byasojwe no guhiga ibyo bazakorera abaturage mu bikorwa by’urugerero bagiyemo.
Frazia Singirankabo wo mu murenge wa Cyabingo, avuga ko icyo utoje umwana aricyo akurikiza kandi kuri we akaba yanyuzwe n’uko abashoje itorero mu murenge wabo bahize ko bazajya begera abaturage kuko abona ko hari icyo bizafasha abaturage.
Ati “bizatugirira akamaro kubera ko njye aho ngeze ubu ndi gusubira inyuma ariko umwana muto ari gutera imbere ashobora kuza ati mukecuru zamuka tujye mu nama dukore iki niba narindi gukora nabi amvugurure, niba nicaye mukabari nkuko ndi umukecuru ariko akavuga ati itonde”
Marie Chantal Uwitonze nawe n’uwo mu murenge wa Cyabingo, avuga ko mu mihigo inkomezabigwi zirangije itorero zahize yishimiye ko harimo ko bazubakira abaturage kuko usanga hari abantu bafite inzu ntoya kuburyo hari abakirarana n’amatungo kandi atari ngombwa kuburyo abona ko ibikorwa by’itorero bibafitiye akamaro
Ati “yewe bidufitiye akamaro kenshi cyane kuko iyo ubona urubyiruko nkaruriya arirwo dutezeho ejo hazaza ariho harimo abazavamo abayobozi bakatuyobora bakatwigishiriza urubyaro rwacu ni igikorwa rwose twagombye kwishimira nk’abanyarwanda”
Fabien Hategekimana intore y’inkomezabigwi yo mu murenge wa Cyabingo, asobanura ko mbere yo kugira icyo bahiga babanza kureba ibintu by’ibanze bibura mu murenge wabo kandi bigaragara ko bigomba gukorwa koko bityo bagahiga kubikora kandi bakaniyemeza kuzabikora kuburyo ubu bahize kwuzuriza isuku mubice bitandukanye
Ati “twahize ko tugomba kwuzuza cyangwa se kwuzuriza isuku mu bice bitandukanye cyangwa se muburyo butandukanye yaba mu ngo haba munzibutso tukaba dufite urwibutso mu kagari ka Muhororo kandi twahize ko tugomba kujya turwitaho tukarukorera isuku mbese kuburyo ari ntacyo rushobora kubura”
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita yibukije ko intego y’itorero n’urugerero by’inkomezabigwi biba ari ukugirango bahindure imyumvire n’imitekerereze ariko nanone ntibihagararire aho ngaho.
Ati “icyari kigamijwe cyane ni ukugirango intore zacu nanone zirusheho gukomeza kugera kuri ya ntego yo kugirango zihindure imyumvire, imitekerereze, imyitwarire n’imikorere ariko ntibihagararire ahongaho ahubwo nyuma y’uyu mwanya muto baba barimo hano, ibyo byose bakuye hano babijyane babigeze ku baturage batuye mu mirenge”
Bikaba biteganyijwe ko ibikorwa by’urugerero bizatangira kuwa 12/01/2015 bikitabirwa n’intore z’inkomezabigwi1922 zituruka mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke