Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: Intore zirangije amashuri yisumbuye zungukiye byinshi mu itorero

$
0
0

Huye: Intore zirangije amashuri yisumbuye zungukiye byinshi mu itorero

Nyuma y’itorero bigishirijwemo byinshi harimo indangagaciro na kirazira, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Huye bavuga ko bungukiye byinshi mu itorero, bakaba bazabiheraho baba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye.

Ephrem Uwimana, intore y’Imbanzabigwi yo mu murenge wa Tumba agira agira ati “isomo rya mbere nakuyemo ni ukwiyoroshya. Ikindi, najyaga nitekerezaho nkasanga nta kintu igihugu cyantegaho, numva ko nta kintu namarira abandi bantu uretse njyewe njyenyine. Ariko namaze kubona ko mfite agaciro, kandi ako gaciro nkaba nagahesha n’abandi ndetse n’igihugu muri rusange.”

Furaha Uwamungu na we wo mu murenge wa Tumba, ati “Twize indangagaciro igira iti kirazira kikaziririzwa kudatanga amakuru. Nk’ahantu utuye hakaba haba ikintu ukagihishira kubera yuko uwagikoze umuzi. Ariko ubu nabonye ko gutanga amakuru ku gihe ari ibintu byiza cyane.”

Guhera ku itariki ya 12/1/2015, izi ntore zizatangira urugerero, ari wo mwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo batojwe. Ibi bazabikora basobanurira abaturanyi babo ndetse na bagenzi babo b’urubyiruko ibijyanye n’imyitwarire myiza ikwiye kuranga Abaturarwanda.

Asobanura ibyo azigisha, Alphonsine Umuhoza Zimurinda intore yo mu murenge wa Ngoma, agira ati “mu byo nzakora harimo gushishikariza abaturage indangagaciro na kirazira, kuko abatarabashije kunyura mu itorero batabizi. Ikindi, nzabashishikariza kugira isuku, kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane ku rubyiruko, …”

Josué Mbonyubuhamya, intore yo mu murenge wa Tumba ati “Ngiye gushishikariza abaturage guhinga igihingwa kimwe, haba mu murenge wacu n’aho nzabasha kugera kuko nabonye bifite akamaro kanini.”

Izi ntore ngo zizanasaba ababyeyi kurera abana babo. Ephrem Uwimana ati « nk’urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu, rutangiye rupfira hasi ntaho igihugu cyazagera. Nshaka kuzabwira ababyeyi ko ari ngombwa guha impanuro abana babo bagakura bameze neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, we anavuga ko uru rubyiruko rukwiye kuzafashwa n’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi kugira ngo babashe gukora umurimo biyemeje. Ubuyobozi ngo bukwiye kuzajya bubibutsa imihigo bahize, naho ababyeyi bakabaha uruhushya mu minsi ibiri mu cyumweru bazajya bakenera kugira ngo bajye gukora ibikorwa by’urugerero.

Mu karere ka Huye, intore zirangije amashuri yisumbuye zatojwe kuri ubu ni 1921 bakaba basanga abagera ku bihumbi 8 bamaze gutozwa .

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles