Ubuyobozi bwa polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Ngororero burashimira abaturage b’aka karere ku myitwarire myiza yabaranze mu bihe by’iminsi mikuru ya noheri n’ubunani.
Umuyobozi wa police mu karere ka ngororero, SSP Alphonse Zigira avuga ko nta byaha ibyo aribyo byose byigeze bigaragara muri aka karere bityo abaturage bakaba babishimirwa.
Tumubajije icyo bakesha iyi myitwarire, SSP Alphonse Zigira yadutangarije ko mbere y’iminsi mikuru, pilisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bazengurutse imirenge yose bashishikariza abaturage kwitwara neza cyane cyane ku birebana n’umutekano. Nyuma inzego zo ku murenge nazo zabikoze mu tugari, natwo tumanuka mu midugudu.
Muri icyo gikorwa cyo kuganira n’abaturage, hari abagiye bagaragaza abo baziho kwitwara nabi, gucuruza ibiyobyabwenge no kugira urugomo, maze bajyanwa mu kigo ngororamuco cy’akarere aho bigishijwe bakanagirwa inama. Muri iki kigo hasanzwe hatangirwa amasomo ngororamuco, aho abamaze kugaragaza kwisubiraho basubira mu miryango yabo ndetse bakanatungira ubuyobozi agatoki kubo bafatanya mu bikorwa bibi.
Mu gihe cy’iminsi mikuru, kimwe mubyo abaturage bishimiye mu karere ka Ngororero ni uko ntamucuruzi uwo ariwe wese habe n’akabari kigeze gafungwa n’inzego z’umutekano nkuko byakunze kugenda mu myaka ishize.
Umwe mu bayobozi bo ku rwego rw’akarere ka Ngororero twaganiriye yadutangarije ko batunguwe no kubona abantu banywa kandi bakabyina ntawe ubakoma imbere, ariko bagafunga ku bushake bwabo bakajya kuruhuka bwacya bakongera, bityo bityo.
Akomeza avuga ko abatuye aka karere cyane cyane mu mijyi batasesaguye bishimisha cyane kuko zari impanuro z’ubuyobozi. Abaturage bo muri aka karere ku bufatanye na Police igakoreramo bamaze kuba ikitegererezo cyo gufatanya mu gucunga umutekano no kubicengeza mu baturage hakoreshejwe indamukanyo , aho usuhuje undi avuga ati “ Mugire umutekano”, naho abandi bagasubiza bati “Dukumira icyaha kitaraba, dutangira amakuru ku gihe kandi buri wese aba ijisho rya mugenzi we”.