Ubuyobobozi bwa Polisi mu karere ka Gatsibo burasaba abaturage b’akarere ka Gatsibo kugira uruhare mu kwicungira umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2014, bagatanga amakuru ku gihe, mu gihe babonye ahari ikibazo cyahungabanya umutekano wabo.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo Spt Habiyambere, avuga ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru hirya no hino hakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo bihungabanya umutekano, akavuga ko muri aka karere ka Gatsibo bamaze gufata ingamba zo kubikumira hakiri kare.
Agira ati:” Turabimenyereye ko hari abantu bihisa inyuma y’iyi minsi mikuru isoza umwaka bagashaka gukora ibitemewe, ariko mu karere ka Gatsibo twabifatiye ingamba kuko ubu twamaze gukora inama zitandukanye guhera ku midugudu kugeza ku karere, ku buryo twizeye ko umutekano uhagaze neza, nta muntu uzigera agira ikibazo muri iki gihe cy’iminsi mikuru.”
Spt Habiyambere akomeza aha ubutumwa abatuye akarere ka Gatsibo, abasa ko bakwiye kumva ko akazi ko gucunga umutekano atari aka Polisi n’Ingabo gusa ko ahubwo nabo bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafatanya n’inzego zibishinzwe, batanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ushaka kubahungabanyiriza umutekano.
Ni kenshi byakunze kugaragara ko umutekano muke ukunze kubonake muri aka karere ka Gatsibo uturuka ku biyobyabwenjye, iki kibazo kikaba cyarafatiwe ingamba kuko ibifashwe bimenwa bigatwikwa ndetse ababifatanywe bagafatwa bagafungwa.