Akarere ka Gatsibo karashishikariza abafatanyabikorwa bako gukorera hamwe barushaho gushyira mu bikorwa ibyo buri wese aba yariyemeje, kugira ngo iterambere ry’Akarere rirusheho kwihuta, bityo n’imihigo Akarere kaba kariyemeje ibashe gushyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere bwabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 23/12/2014, mu biganiro bwagiranye n’abafatanyabikorwa bako (JADF), hagamijwe kurebera hamwe uko imikorere n’imikoranire hagati y’impande zombi ihagaze, buri ruhande rukisuzuma kugira ngo harebwe uko Akarere karushaho kwihuta mu iterambere.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yagarutse kuri gahunda y’imyaka 5, Akarere kihaye (DDP) n’ibikorwa bizakorwamo byashyizwe imbere bikazatwara akayabo kangana na 101,406,593,000Frw.
Ruboneza yakomeje avuga ko 41% by’iyi ngengo y’imari izava muri leta (central government), 49% akazaturuka mu bafatanyabikorwa b’Akarere n’abikorera, 4% azaba ari inkomoko y’umutungo kamere w’Akarere n’uruhare rw’abaturage (imisoro n’amahoro), naho 6% akazava mu ruhare rw’abaturage hakorwa umuganda n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Muri ibi biganiro hafatiwemo kandi ingamba zitandukanye, zizatuma Akarere kaza ku isonga mu bikorwa bitandukanye by’iterambere bikorerwa abaturage.
Mu mihigo y’umwaka ushize, Akarere ka Gatsibo kari kaje gaherekeje utundi turere ku mwanya wa nyuma n’amanota 70%, ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwarihutiye kugaragaza ko mu byatumye aka karere kaza kuri uyu mwanya harimo n’uruhare rw’abafatanyabikorwa batashyize mu bikorwa ibyo bari biyemeje gukora.