Abanyarwanda 63 biganjemo abagore n’abana baravuga ko bishimiye kugaruka mugihugu cyabo cy’amavuko nyuma yo kubigerageza kenshi ariko ntibibakundire kubera amakuru y’ibihuha bahura nayo ndetse no guterwa ubwoba n’umutwe wa FDLR.Ibyo ngo bigatuma bacika intege zo kugaruka murwababyaye.
ubwo twaganiraga bavuze ko bishimira gusangira umwaka mushya n’abavandimwe babo basanze mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi batandukanye.
Mukakalisa Chantal ni umwe mubanyarwanda batahutse avuga ko hashize imyaka myinshi bifuza gutahuka ariko ngo bakazitirwa n’abamwe muribo cyane abo mu mutwe wa FDLR aha akaba atangaza ko ntamuturage n’umwe uri kumwe na FDLR byakorohera gutaha kuko ngo nabo ari amahirwe bagize bagacika uwo mutwe nyuma yaho bari batewe n’igitero cya Umoja kiri guhiga FDLR bityo bagatatanira mubaturage ari naho ngo bahuriye na HCR ikabacyura
Bakimara kugera kubutaka bw’u Rwanda Nyirankwano Solange nabagenzibe bavuga ko aho bavuye ari habi cyane kuko imibereho baribafite mu mashyamba yari mibi cyane dore ko no kugirango babone icyo kurwa ngo byasabaga guhingiririza mubaturage baba congomani aha ninaho bahera bavuga ko bishimira kwizihiza noheri n’umwaka mushya murwababyaye nyuma y’imya 20 bararutaye
Aba banyarwanda barashishikariza bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka kuko iminsi bayamazemo ntacyo bigeze bayakuramo doreko nibyo babwibwaga muri ayo mashyamba bitandukanye n’ukuri biboneye bahageze
Muri aba batahiutse 63 harimo abagabo 2 abagore 19 n’abana 42 bakaba bavuye muri RDC muri kivu y’amajyepho n’amajyaruguru mubice bitandukanye birimo zone ya Uvira Masisi na Kerehe.