Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo barasabwa kubungabunga umutekano wabo muri minsi mikuru.

$
0
0

Rulindo barasabwa kubungabunga umutekano wabo muri minsi mikuru

Hirya no hino mu minsi mikuru usanga abantu bataka ikibazo cy’umutekano muke uterwa na byinshi bitandukanye nk’ubujura, ubusinzi n’ibindi.

Mu rwego rwo gukumira icyazabuza abanyarulindo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka mu mudendezo, mu nama y’umutekano y’akarere yateranye tariki 16/12/2014 abayiteraniyemo bafashe ingamba zizatuma umwaka usozwa mu mutekano.

Nk’uko byagaragajwe, n’abayobozi batandukanye muri iyi nama ,ikibazo cy’inzoga zitemewe n’urumogi ngo cyariyongereye mu karere ka Rulindo,ngo  kuko abagera kuri batanu bashyikirijwe ubutabera kubera gucuruza ibiyobyabwenge.

Uretse kandi gucuruza ibiyobyabwenge no kubinywa mu karere ka Rulindo, ngo imwe mu mirenge yo muri aka  karere yagaragayemo abenga  izi nzoga ,ndetse hanafatwa bamwe mu baturage bahinze urumogi mu mirima yabo.

CIP Sano Nkeramugaba uhagarariye polisi mu karere ka Rulindo avuga ko hakwiye gufatwa ingamba mu kurwanya abakora n’abacuruza ibiyobyabwenge, kuko ari byo biza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’akarere ka Rulindo.

Sano akaba yanasabye abayobozi b’imirenge gukaza amarondo, mu rwego rwo kugirango hakumirwe abajura bamena amazu n’abiba amatungo cyane cyane muri iyi minsi mikuru bityo umwaka bakawurangiza mu mahoro .

Musabyimana Ferdinand, umuyobozi w’umurenge wa Rukozo. Avuga ko kuba ibiyobyabwenge uretse kubicuruza no kubinywa bisigaye binahingwa n’abaturage bo muri Rulindo ari ikibazo giteye inkeke, ariko akongeraho ko hari icyizere cyo kurandura iki kibazo kuko abaturage bo muri aka karere  batabishyigikiye.

Aba bayobozi bakaba bavuga ko abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge aho bagaragaje ko  uheruka kubifatanwa mu murenge wa Ngoma yashatse kubitekera iwabo mu rugo,ariko  ise akaba ari we ubimwangira akanatanga amakuru ku buyobozi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yasabye ko mu rwego rwo gukumira burundu abenga inzoga zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge ,hategurwa urwandiko rukohererezwa ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari kuko abenshi ari ho bagura isukari babyengamo.

Yagize ati”hategurwe urwandiko rwohererezwe umuyobozi w’uruganda rwa kabuye rusaba kumenya kumenya icyo abaturage bagura ibyo bisigazwa by’ibisheke baba bagiye kubikoresha. Ibi kandi  bizafasha mu guhererekanya amakuru hakumirwe ibyaha bitaraba.”

Ibi bisigazwa by’ibisheke bigurwa n’abaturage mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye ,ubusanzwe bakunze kubigaburira amatungo,ariko byagaragaye ko bamwe muri aka karere babyifashisha mu kwenga inzoga zitemewe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles