Kuwa gatatu tariki 10 ukwakira,2012 munzu mberabyombi y’akarere ka Gatsibo habereye amahugurwa yahuje abayobozi ku nzego z’ibanze, abanyamanga nshingwabikorwa b’utugali n’abashinzwe service y’irangamimerere mu tugari 69 tubarizwa mu karere ka gatsibo.
Aya mahugurwa yari agamije gukangurira aba bayobozi gutanga service nziza kubo bashinzwe kuyobora banakangurirwa kandi kwirinda gutanga ibyangombwa kubatabikwiye.
Uhagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka mu karere ka Gatsibo Bagabo Erick yatangaje ko bateguye aya mahugurwa mu rwego rwo kurushaho gushishikariza aba bayobozi b’ibanze kurushaho gushishoza mu gihe batanga ibyangombwa.Yagize ati”turabashishikariza ubwitonzi n’ubushishozi mu gihe batanga ibyangombwa bigahabwa ubikwiye”.
Uhagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Karere ka Gatsibo yakomeje avuga ko iyo amakosa mu gutanga ibyangombwa yakozwe n’inzego z’ibanze nabo bibagusha mu ikosa ryo guha ibyangombwa utabikwiye kuko bo bakurikiza ibyangombwa byatanzwe nizo nzego.
Umwe mu bari bitabiriye amahugurwa akaba anashinzwe irangamimerere mu murenge wa murambi Uwihirwe Arbertine yadutangarije ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye gutangira gukaza umurego mwitangwa ry’ibyangombwa hagendewe ko ubihabwa koko akomoka muri uwo Murenge
Afungura aya mahugurwa umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu Habarurema Isaie yongeye kwibutsa no gushishikariza abaraho kumenya no kubahiriza inshingano zabo mu kazi kabo ka buri munsi kugirango barusheho kunoza imirimo bashinzwe. Aya mahugurwa yateguwe kubufatanye n’ibiro by’abinjira n’abasohoka n’akarere ka Gatsibo.