Abatuye umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, babonye imirimo muri VUP mu bikorwa binyuranye mu gihe cy’imyaka hafi itanu VUP ihamaze, baratangaza ko binyuze mu makoperative bashinze ubu bageze ku bikorwa bifatika by’iterambere.
Mu makoperative abaturage bashinze bayahereye ku mafaranga bakoreye muri VUP harimo nk’iyitwa KOPIKI kuri ubu ifite abanyamuryango barenga 1360 bakora ibikorwa binyuranye byiganjemo iby’ubuhinzi.
Koperative KOPIKI n’ubwo ikora ibikorwa by’ubuhinzi ariko, yahereye ku gikorwa cyo kugura imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite agaciro ka miliyoni zisaga 24, ubu ikaba yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 800 buri kwezi nk’uko Uwayezu Jean Marie Vianney umugenzuzi w’iyi koperative abivuga.
Nsabimana Jean umwe mu banyamuryango, avuga ko amafaranga iyi koperative yinjiza, amaze kumugirira akamaro ahereye cyane ku bworozi bw’amatungo magufi koperative yabo ibaha akagenda yororoka.
Ati “Ubu twese tworoye amatungo magufi arimo ingurube n’ihene, jye rero aya matungo yagiye ampa kuzamuka kuko yarororotse maze mbasha kwigurira inka, ndetse ngura n’ikibanza ubu ngiye kuzuza inzu”
Uretse koperative KOPIKI, mu murenge wa Kigembe hari n’indi koperative y’abahabwa inkunga y’ingoboka (direct support),yitwa TWUBAKE ICYIZERE, ikaba imaze kwiyubakira inzu y’ubucurizi ifite agaciro ka miriyoni zisaga 23, ikaba inafite utoki ruri kuri hegitari 4.
Bigirimana Augustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko igitekerezo cyo gushinga izi koperative, cyari cyigamije kugira ngo no mu gihe iyi mirimo itanga akazi izaba ihagaze, kuko inarangirana n’uyu mwaka, abaturage ubwabo bazakomeze kwiteza imbere.
Ati “Igitekerezo cyari ukugirango uwabonye akazi cyangwa inkunga muri gahunda ya VUP ntazasigare uko yarari mbere igihe iyi gahunda izaba ihagaze, babigezeho rero kandi sibo bizamura gusa kuko n’umurenge muri rusange ndetse n’akarere karatera imbere”
VUP yatangiye mu murenge wa Kigembe hagati ya 2009 na 2010. Mu cyiciro cy’inkunga y’ingoboka abatishoboye basaga 1000 bamaze guhabwa miriyoni zisaga 143.
Mu mirimo y’amaboko (public works),imiryango isaga 6500 yahawe akazi, ku buryo iyi mirimo izarangira hasohotse amafaranga agera kuri miriyoni 446 bahembwe.
Mu cyiciro cyo gutanga inguzanyo (Financial services),hamaze gutangwa miriyoni zisaga 124 ku matsinda hafi 160.
Mu bindi bikorwa byakozwe mu cyiciro cy’imirimo itanga akazi ku baturage harimo kubaka ikigo nderabuzima n’ishuri ry’imyuga.