Bamwe mubayobozi b’utugari two mu karere ka Rusizi barasabwa kutagira uwo basiganira akazi kabo kuko umutekano w’abaturage uri mubiganza byabo, ibyo babisabwe n’umuyobozi w’ako karere mu nama y’umutekano yaguye yabaye ku wa 05/11/2014, nyuma yo kubona ko hari byinshi bigenda biwuhungabanya birimo Ipfu zitunguranye bigasanga abayobozi baraye muyindi mirenge
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yavuze ko atazi impamvu abayobozi b’utugari batarumva neza ko bagomba kuba aho bakorera kandi ari itegeko, asaba ko uwumva atabishoboye yagaragaza impamvu byaba ngombwa agahindurirwa ahandi cyangwa agasezera imirimo igahabwa abayishoboye ,si abayobozi b’utugari gusa batarara mu tugari bayobora kuko hari na bamwe mu bayobozi b’imirenge batungwa agatoki ko kuba bataba aho bakorera.
Bimwe mubyahungabanyije umutekano mu karere ka Rusizi muri uku kwezi gushize kwa 10, bigatwara n’ubuzima bw’abantu ni impfu zo kwiyahura , kurohama mu kiyaga cya Kivu n’impanuka z’amamodoka atandukanye bimwe muri ibyo ngo biterwa n’uburangare bw’ababyeyi batita ku bana babo bigatuma bagwa mu bibazo bibaviramo kwitaba Imana.
Nzeyimana Oscar avuga ko zimwe muri izo mpfu ziterwa n’uburangare bw’ababyeyi batita kubana babo bakajya koga mu kiyaga cya kivu ntawe ubaherekeje bityo bamwe muri bo bakarohama , nta kwezi gushobora gushira ikiyaga cya Kivu kidahitanye ubuzima bw’abantu akenshi, kandi abana bato nibo gihitana.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rusizi Colonel Bagabe Louis nawe yavuze ko mu gihe gito cy’amezi 2 amaze mu karere ka Rusizi asanga hari bamwe mubayobozi bata inshingano zabo bakajya kwikorera ibindi nyamara kandi igihugu kibibahembere iyo mirimo, yaboneyeho, gusaba abayobozi bose kwisubiraho mugutunganya akazi ka Leta biyemeje utabishoboye agasezera.