Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abagize inzego z’urubyiruko bahize kuzamura urubyiruko rufite intege nke

$
0
0

Abagize inzego z’urubyiruko bahize kuzamura urubyiruko rufite intege nke

Intore z’abagize inzego z’urubyiruko zitangaza ko mu mihigo zihaye harimo gufasha urubyiruko rufite intege nke kugira ngo narwo ruzamuke ruve mu bukene bityo imbaraga zarwo ruzikoreshe, rwubaka u Rwanda.

Ubwo, tariki ya 03/11/2014, izi ntore zasozaga itorero zari zimazemo iminsi 10, ryaberaga i Nkumba mu karere ka Burera, zahigiye imbere y’abayobozi batandukanye, barimo Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert, ko imbaraga zarwo ruzazikoresha ruba igisubizo cy’ibibazo bitandukanye u Rwanda rufite.

Shyerezo Norbert, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, yavuze imihigo itandukanye, urwo rubyiruko rushoje itorero ruzakora, aho yagarutse ku gufasha urubyiruko rufite intege nke.

Yagize ati “Tuzafatanya n’urubyiruko rugifite intege nke, tubaremere, tubane nabo, bizajye bidufasha guserukana gitore.” Akomeza avuga ko kandi bazafasha mu buryo butandukanye urubyiruko rubana n’ubumuga.

Ikindi kandi ngo ni uko batazibagrwa urubyiruko rwavuye Iwawa. Uru rubyiruko ruturuka Iwawa rwarahigiye imyuga itandukanye ariko rwagera mu turere ruvukamo rukabura ibikoresho byo gushyira mu bikorwa imyuga rwize.

Shyerezo agira ati “Hari urubyiruko rwavuye Iwawa. Abo ni abacu. Ni intore tugomba gufatanya, tugomba kujyana ku rugerero, abo nabo tuzabafasha kandi tubatoze, bakomeze babe intore hamwe natwe.”

Shyerezo avuga ibi mu gihe mu rubyiruko rwo mu Rwanda hagaragara ubushomeri. Urubyiruko rushishikarizwa kwihangira imirimo ariko rumwe rukavuga ko kwihangira imirimo bigoye kuko rutabona igishoro.

Aho ruhamya ko bagana ibigo by’imari kwaka inguzanyo nyamara ibyo bigo by’imari bikayibima kubera ko nta ngwate ruba rufite.

Intore z’abagize inzego z’urubyiruko, uko ari 376, zarangije itorero, ni icyiciro cya mbere. Zaturutse mu turere 15 two mu ntara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba ndetse n’umujyi wa Kigali.

Ikindi cyiciro cy’uturere 15 kizakurikiraho kizaba kigizwe n’intore zo mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Uburasirazuba.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles